Iyobokamana

Bimwe mu biranga umukobwa abasore bose baba bifuza gukundana nawe

Burya uko umukobwa yaba ameze kose ashobora gukunda na we agakundwa cyangwa se ntakundwe, biterwa n’umubona uko amwiyumvamo. Gusa nk’uko bikunze kugaragara, hari ibintu biza ku isonga cyane ku buryo umukobwa ubyujuje cyane cyane muri iki gihe, usanga aba yifuzwa cyane n’abasore benshi kugirango ngo bamugire umugore, kuburyo adashobora kugumirwa.

Muri rusange n’ubwo abasore badakunda kimwe, hari ibyo benshi bahuriraho kandi by’ingenzi biranga umukobwa ushobora kuvamo mutima w’urugo nk’uko bakunze kubivuga.

Ibi rero ni bimwe mu biranga umukobwa muzima ushobora kubaka urugo rugakomera:

1. Umukobwa ufite ubwiza karemano

Ni kenshi usanga abakobwa cg abagore bibanda ku bintu bakwisiga mu rwego rwo kongera ubwiza bwabo ku mubiri. Nyamara burya abagabo benshi usanga bakururwa cyane n’umukobwa wifitiye ubwiza karemano, kuko aba azi ko ubwo bwiza iteka azabuhorana. Si byiza cyane rero kwishyiraho ibintu birenze ku isura yawe kuko abakobwa ni beza ku kigero gikurura abagabo kabone n’ubwo baba batisize ibyo bintu.

2. Umukobwa utagira ishyari

Umukobwa ugira ishyari akenshi usanga arangwa no kugira umushiha kandi no kubana n’abandi biramugora cyane kuko aba yumva abafitiye ishyari. Umukobwa utagira iyi ngeso arakundwa cyane kuko abasore bumvako iyo umukobwa nta shyari agira aba anyurwa n’ibyo afite. Bigatuma rero bumvako igihe bazaba bari kumwe bazaba batuje bakanyurwa n’ibyo batunze.

3. Ntukabe nyambere igihe cyose guhamagara umuhungu

Kuri iyi ngingo twababwira ko atari bibi rwose guhamagara umuhungu, ariko wibigira akamenyero ngo uhore umuhamagara kandi ubona we ataguhamagara. Burya akenshi iyo ubona umusore atakwandikira cyangwa se ngo aguhamagare, ashobora kuba atakwiyumvamo cyangwa hari ibyo akigenzura.

4. Umukobwa ushikama ku wo ari we

Burya umukobwa udahindagurika ngo ahore ahinduka buri kanya, yishimirwa n’abasore cyane kuko imico agaragaza muri icyo gihe iba itanga icyizere. Si byiza rero ngo niba uri umukobwa usamarire akaje kose ngo wumve ko ugomba kwitwara nka runaka kuko imyitwarire y’abantu iratandukanye cyane, wazabura ibyo ufata n’ibyo ureka ugahinduka injajwa.

5. Umukobwa usabana n’inshuti

Iyo umukobwa azi gusabana n’inshuti ariko akirinda gusamara, bituma akenshi akundwa n’abasore ku buryo bumva bifuje kumugira umugoe. Baba bazi ko azabasha kubakirira abashyitsi neza, bagafata inshuti zabo neza ntibabace ku muryango ahubwo urugo rwabo rukibera nyabagendwa.

6. Umukobwa wiyubaha kandi utiyandarika

Umukobwa utiyandarika, ngo yigire biri hanze, mbese wa mukobwa ubona utihesha agaciro muri rubanda.
Abasore baba bifuza umukobwa wihesha agaciro ahantu hose ari ndetse akiyubaha bigaragarira amaso ya buri wese umubonye. Ntakabuza nubona uyu mukobwa ntuzazuyaze kuko uzaba utomboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button