Imyidagaduro

Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze imyidagaduro mu Rwanda kuva mu kwezi kwa Mutarama

Umwaka wa 2020 waratunguranye cyane ugereranyije n’uko abantu bari bawiteze. Gutungurana kwawo gushingiye ku cyorezo cya Coronavirus cyadutse mu Bushinwa bikarangira gisakaye ku Isi yose ndetse no mu Rwanda cyikaza kuhagera mu kwezi kwa werurwe. Hafashwe ingamba nyinshi zo kurwanya iki cyorezo zirimo no guhagarika ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi, harimo n’imyidagaduro ari nayo tugiye kugarukaho.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ibikorwa by’imyidagaduro byarakozwe cyane kuko icyorezo cya coronavirus kitari cyakageze mu Rwanda ngo ibikorwa by’imyidagaduro bihuriza hamwe abantu bihagarikwe ndetse na gahunda ya Guma Mu Rugo ishyirweho mu rwego rwo kwirinda kugikwirakwiza. Ibi bivuze ko ibikorwa byinshi byaranze imyidagaduro muri uyu mwaka ari ibyabaye mu mezi abiri ya mbere yawo mbere y’uko Covid-19 igera mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020, nyuma yaho ibikorwa byinshi bikaba byarimuriwe ku mbuga nkoranyambaga, by’ingenzi muri byo akaba ari byo tugarukaho.

Tariki ya 1 Mutarama 2020 ubwo Abanyarwanda n’Isi yose bizihizaga intangiriro z’umwaka mushya, mu nyubako ya Kigali Arena hari hateraniye abantu bagera ku 5000 mu gitaramo cya East African Party aho basusurukijwe na Mugisha Benjamin (The Ben) wari watumiwe nk’umuhanzi w’imena.

Tariki ya 2 Gashyantare, mu nzu mberabyombi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hari hateraniye imbaga nyamwinshi, basusurukijwe n’umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, Israel Mbonyi afashijwe n’abandi bahanzi nka Serge Iyamuremye, Prosper Nkomezi n’abandi. Iki gitaramo cyiswe ‘Israel Mbonyi Live Concert’ nicyo cya mbere uyu muhanzi yari akoreye I Huye.

Tariki ya 14 Gashyantare, umuhanzi Rugamba Yverry yanditse amateka amurika alubumu ye ya mbere yise ‘Love you More’ nyuma y’imyaka irenga 10 yari amaze mu muziki. Ni igitaramo cyabereye Camp Kigali cyitabirwa ku rugero rushimishije. Uwo munsi kandi nibwo n’umuhanzi Christopher yakoreye igitaramo muri Kigali Convention Center nacyo kitabiriwe cyane, tubibutsako hari no kumunsi wahariwe abakundana.

Ku wa 15 Gashyantare, itsinda ryanditse amateka akomeye ku Isi mu njyana ya Zouk rya Kassav ryakoreye igitaramo cy’amateka mu Rwanda, igitaramo cyitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi muri Kigali Arena barimo na Mdamu wa Perezida wa Repuburika Jeannette Kagame.

Tariki ya 17 Gashyantare 2020, ni bwo hatangajwe urupfu rutunguranye rw’umuhanzi Kizito Mihigo wiyahuye akoresheje ishuka aho yari afungiye muri kasho nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda. Kizito yapfuye amaze iminsi afashwe ashaka gutoroka igihugu bityo ubugenzacyaha bukaba bwari bumukurikiranyeho icyaha cyo gushaka kwambuka umupaka mu buryo budakurikije amategeko ndetse no gutanga ruswa ubwo yafatirwaga mu karere ka Nyaruguru.

Tariki ya 22 Gashyantare, ibihumbi by’abantu byaraye mu nyubako Intare Arena y’Umuryango wa FPR Inkotanyi I Rusororo aho bari babukereye baje kwirebera igikorwa cyo gutora nyampinga w’umwaka wa 2020. Mu bakobwa 20 bahataniraga iri kamba, ryaje kwambikwa Nishimwe Naomie, akurikirwa n’ibisonga bye bibiri Umwiza Phionah na Umutesi Denise abandi bambikwa amakamba atandukanye nka Miss Popularity, Miss Photogenic n’ayandi.
Miss Naomie kandi yavugishije benshi nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) gisohoye amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 2019, bigatungurana Miss Naomie yarabonye amanota 13/73 yatumye benshi bavuga ko atari akwiye ikamba.

Hagati ya tariki 23 kugeza 29 Gashyantare, mu bice bitandukanye by’igihugu habereye ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Concert’ byabaga biherekeje irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryaberaga mu Rwanda ku nshuro ya 12. Bikaba byari biyobowe n’abahanzi nka The Ben, Bruce Melodie, Knowless, Bull Dogg n’abandi.

Tariki ya 28 Gashyantare muri Camp Kigali habereye igitaramo gikomeye cya Kigali Jazz Junction cyari cyatumiwemo umuhanzi Joe Boy n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda barimo umuhanzi Davis D ndetse na Niyo Bosco.

Ku wa 5 Mata 2020 habonetse inkuru y’incamugongo yaturutse mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ivuga ko DJ Miller yitabye Imana azize indwara ya stroke. Urupfu rwa DJ Miller rwasize icyuho muri muzika nyarwanda ku buryo atazapfa kwibagirana mu mitima y’abantu bakurikirana imyidagaduro kuko yari umwe mu bakomeye bavangaga umuziki bikanyura amatwi ya benshi.

Covid-19 yageze mu Rwanda hafatwa izindi ngamba, imyidagaduro yimurirwa ku mbuga nkoranyambaga

Nyuma yaho icyorezo cya coronavirus kigereye mu Rwanda, ibikorwa by’imyidagaduro bihuriza abantu hamwe byarahagaritswe, ibindi by’imurirwa ku mbuga nkoranyambaga. Ni muri urwo rwego ibitaramo birimo ikiswe ‘Ikirenga mu Bahanzi’ cyari cyateguwe n’abafatanyabikorwa barimo Bwiza Media, kigamije gushimira umuhanzi Cecille Kayirebwa nk’umwe mu bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda. Kimwe n’ikindi cyari kiswe ‘Each One Reach One’ cyari guhuza abahanzi Gentil Misigaro, Israel Mbonyi n’abandi, ibi bitaramo byose
byahagaritswe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Kuri ubu Isi yageze mu bihe by’umuvuduko w’iterambere rishingiye mu kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga. Ubu nibwo buryo abahanzi batandukanye bahise bayoboka maze ibitaramo babyimurira kuri murandasi nyuma y’uko ibitaramo byo guhuriza abantu hamwe bihagaritswe bakanasabwa kuguma mu rugo.

Kugeza ubu bamwe mu bahanzi bari kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga nka Youtube na Instagram bakanyuzaho ibitaramo byabo abakunzi babo bakabakurikiraho bibereye mu rugo, bidasabye ko hagira uhura n’undi. Abahanzi batangiye gukoresha izi mbuga kandi bemeza ko byabafashije gukomeza kubona amafaranga ababeshaho ndetse n’imishinga yabo ntisubire inyuma cyane.

Bamwe mu bahanzi bamaze gukora ibitaramo muri ubu buryo harimo Tom Close, The Ben, Tuff Gang, Nel Ngabo, Danny Vumbi n’abandi benshi, gusa igitaramo cya Tuff cyaje guharikwa kigeze hagati n’inzego z’umutekano kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Muri iyi minsi kandi kuri Televisiyo y’urwanda ndetse no ku mbuga nkoranyamabaga zitandukanye za RBA hari kunyuraho ibitaramo by’iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival biri kuba buri wa gatandatu, umuhanzi umwe agataramira abamukurikiye bibereye mu rugo mu cyo bise susurukira mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button