Imikino

Benediction Ignite Club yamaze gushyira hanze abakinnyi 10 izakuramo batanu izajyana muri Tour du Rwanda

Amakipe atandukanye mu mukino w’amagare akomeje guhamagara abakinnyi bazatoranwamo abazakina Tour du Rwanda, ni muri urwo rwego Ikipe ya Benediction Ignite Club nayo yatangaje abakinnyi 10 izakuramo batanu bagomba kuzayigararira muri Tour du Rwanda iteganyijwe mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.

Iyi kipe ya Benediction Ignite Club imaze iminsi itandukanye n’umutoza wari usanzwe ayitoza ariwe Sempoma Felix wamaze guhabwa akazi ko kuba umutoza mukuru mw’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu gihe kingana n’amazi atanu azamara ayitoza.

Iyi kipe ya Benediction Ignite Club isanzwe ibarizwa mu karere ka Rubavu igiye kwitabira Tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri, ikaba yarahamagaye abakinnyi 10 barimo Munyaneza Didier, Eric Manizabayo, Rugamba Janvier, Daniel Ishara, Jean Claude Nzafashwanayo, Joseph Hareruya, Kamena Tshiyana Loic, Patrick Byukusenge ndetse na Nkurunziza Yves.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button