Amakuru

Nyamasheke:Barasaba REG ingurane zabo Nyuma yuko bigaragaye ko bishyuwe batarishyuwe

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Mwezi mu murenge wa Karengera ho mu karere ka Nyamasheke bangijwe ibyabo mu ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi baragaragaza ikibazo cyuko kuva 2015 bakomeje gusiragizwa ku ngurane zabo.

 

Veronique Niyogushimwa n’abandi basaga batandatu bo muri Karengera ya Kibuye ho muri Nyamasheke bahuje ikibazo;bavuga ko bagiye mu nzego zitandukanye basaba ingurane zabo ariko biba iby’ubusa.

Ati:

“Twagiye ku karere ka Nyamasheke nk’inshuro 8 rimwe nibwo batubwiye ko batwishyuye kuri liste turiho;tuhageze kuri SACCO dusanga nta mafaranga ahari;twasubiye ku karere biranga biba iby’ubusa gusa turasaba kurenganurwa kugirango natwe amafaranga REG itugomba tuyikenuzemo kuko ari ibyacu bangije.”

 

Yavuze ko inzego z’ibanze zabatereranye ku kibazo cyabo dore ko ugera ku murenge ukaguterera akarere wahava akarere nako kakaguterera kuri SACCO bikaguma gutyo ntagihinduka.

Ati:

“Twarasiragiye bihagije nimudukorere ubuvugizi turebe ko ikibazo cyacu cyamekuka dore ko imyaka ishize ari myinshi twica gahunda zacu nko kujya mu yindi mirimo nk’ubuhinzi idutunze.”

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Muhayeyezu Joseph Desire yavuze ko icyo kibazo batari bakizi ariko nkuko n’abandi bafite ibirarane bakorerwa Rapport kagezwa kuri REG turasaba rero abo bafite icyo kibazo kugana ubuyobozi bw’Umurenge bugakora Raporo ikazwana ku Karere.

Ati:

“Nibazane ikibazo cyabo ku murenge gikorerwe Raporo nayo igezwe muri REG tubakurikiranire ikibazo nabo babone amafaranga yabo.”

Si rimwe Ikigo cya REG cyumbikanaho kudatangira ingurane yabangirijwe ibyabo ni ikorwa ry’ibikorwa byayo bitandukanye ariko ugasanga kwishyura abaturage bikomeza kuba agatereranzamba.Iki ni ikibazo abadepite bakunze kugarukaho mu nteko zabo bagasaba ko mbere yuko hangizwa ibikorwa by’umuturage yakagombye kwishyurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button