Amakuru

Bapfuye bazize impanuka y’ubwato

Ni Impanuka bivugwa ko yabaye ku wa mbere tariki 15 Gicurasi 2023, nk’uko byatangajwe na Televiziyo yo mu Bushinwa ya CCTV.

Ku munsi w’ejo kandi iyo Televiziyo yavuze ko ” Kugeza ubu, nta muntu n’umwe mu baburiwe irengero uraboneka.

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, akaba yategetse ko hatangira ibikorwa cy’ubutabazi no kubashakisha”.

Abari muri ubwo bwato ni Abashinwa 17, Abanya-Indonesia 17 n’Abanya-Philippine 5.

Abakora mu rwego rw’ubutabazi baturutse muri Australia no mu bindi bihugu bitandukanye, bageze aho ubwo bwato bwarohamiye, mu gihe u Bushinwa bwo bwohereje amato manini abiri, kugira ngo afashe mu bikorwa byo gushakisha abo bantu barohamye.

Ku rwego rw’Isi, u Bushinwa ni igihugu gifite amato menshi y’uburobyi mu Nyanja, aho mu 2022, bwari bufite amato manini y’uburobyi abarirwa mu bihumbi 564, nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (FAO).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button