UbuvugiziUbuzima

Bamwe mu bavukanye ubwandu bwa Virusi itera SIDA, barasaba ubujyanama bwihariye kuko kuriyakira byatumye bishora mu biyobyabwenge no mu buraya.

Mu gihe u Rwanda rufite intego yo kuba muri 2030 rwararanduye burundu ubwandu bw’abana bavukana virus itera SIDA, hari bamwe mu bavukanye ubu bwandu bavuga ko bananiwe kwiyakira, bagasaba ko bahabwa ubujyanama bwihariye kuko usibye kutiyakira, bananirwa no gufata imiti uko bikwiye.

Isimbi Pamela na Zuba Clarisse(izina twabise kubw’umutekano wabo) ni bamwe mu bakobwa bo mu karere ka Gasabo mumurenge wa Nduba, bemeye kuganira na URUMURI.COM. Bagaragaza ko umunsi bagiyeho kwipimisha virus itera SIDA bagasanga baranduye ndetse bakurikirana amateka bagasanga barayivukanye, byabateye ubwigunge ndetse no kwiheba ngo kuburyo numvaga kubaho ntacyo bikibamariye, ibyatumye batangira kunywa ibiyobyabwenge batari basanzwe babifata, bikurizamo n’umwuga w’uburaya, kuburyo ngo kubwabo n’uwo bibyariye batatinya kumutanga kubagabo bamushaka kugira ngo bakunde babone amafaranga.

Pamela ati” murugo twavutse turi abana n’atanu, muri bo babiri twavukanye ubwandu bwa Virusi itera SIDA, gusa kugira ngo tubimenye byaratugoye cyane kuko twabimenye ubwo mukuru wanjye yari agiye gukora ubukwe, ajyana n’umukunzi we kwipimisha, basanga arwaye Sida. Mu byukuri ntabwo twari twarishoye mubusambanyi ngo tuvuge ko ariho twayikuye, oya, murugo batureraga neza. Twari tutaramenya ibyo aribyo, mukuru wanjye ansaba ko njye n’undi akurikira twajyana kwipimisha tubanza kubyanga ariko tugeraho turajyana, badupimye basanga nanjye ndayifite.”

Zuba nawe ati” njyewe mvuka ndi ikinege iwacu, kuko Mama yambaye anshuguritse kuruhande, ntabwo yari yarigeze ashaka umugabo. Mama akimara kumbyara nibwo yamenye ko mvukanye ubwandu, kuko ngo yari yaratewe inda n’umugabo w’umunyakenya watwaraga amakamyo ajya hanze, kuko atamukundaga rero kunyakira byaramugoye no kumva ko we ubwe yandiye akaba yandike uwo abyaye byamuteye igikomere, ibyatumye mfite imyaka itatu yonyine yiyahura. Narerewe mu muryango, aho nkuriye nza kumenya amateka yanjye kwiyakira birananira.

Uku kuriyakira ntiguhuriweho n’abatuye muri Gasabo gusa, kuko na Muberarugo Angelique(izina twamuhaye)wo mu karere ka Kirehe avuga ko akimara kumenya ko afite Sida yagerageje inshuro nyinshi kwiyahura ariko biramunanira.

Ati” namenye ko mfite Virus itera SIDA, ntwite umwana wanjye wa mbere. Ni ibintu byangoye cyane, kandi nzi ko mubyo nakoze nagerageje kwirinda uko nshoboye, umugabo wanjye twari twarabanye tutipimishije, akimara kumenya ko nanduye yarantaye nubwo nawe nari naramaze kuyimukongeza. Ubuzima bwarambihiye numva ko kubaho ntacyo bimaze, noneho mfata umwanzuro kuburyo unyumvise ubu wavuga ko byari nkubusazi.”

Aba bakobwa bose uko ari batatu batandukanye, bahuriza kukuba kwiyakira byarabananiye bagatangira kwishora mu bikorwa bibi, bavuga ko bashaka kwishimira kuko ngo nabo batabigizemo uruhare ngo bavukane ubwandu.

Pamela akomeza ati” muri uko kunanirwa kwiyakira rero njye n’umuvandimwe wanjye twabonye ko ntacyo tukiramira kandi n’uwo bendaga kubana amaze kumwanga, duhita twumva ko itabi rizakemura byinshi. Buriya rero itabi ntabwo warinywa utanywa n’inzoga. Iwacu twari abarokore batavangiye, ariko ibyo ntacyo byari bukivuze, kuko Mama yabonye dusa naho tumunaniye nawe agerageza kwiyahura ariko biranga kuko yishinjaga amakosa, nyuma twe dufata icyemezo cyo kuva murugo. Twahise tujya kuba mu migina, urahumva nyine nawe akazi twahise tujyamo kuko nta mafaranga twari dufite. Yatangiye kwicuruza kandi ntabwo twemeraga gukoresha agakingirizo, kuko twashakaga kwanduza umubare munini murwego rwo kwishimira. Itabi ryaratubase ndetse n’ibindi biyobyabwenge bikomeye ndetse n’inzoga ni uko.

Angelique nawe ati”nuko ntawe uhitamo uko avuka naho avukira, ndabizi neza ko ubu abana banjye badatewe ishema nanjye, kuko nyuma yo kugerageza inshuro nyinshi kwiyahura bikananira, nahise ntangira kwicururiza muri Tanzania na Kirehe hose, kandi ntabwo nari kwemera ko turyamana ukoresheje ubwirinzi, kuko numvaga nshaka ko abagabo bose basogongera kubusharire bw’ubzima nanjye ndi kunyuramo. Mbabazwa nuko abana banjye bambona ariko nyine ntakundi nabigenza.”

Clarisse we avuga ko kuvukana SIDA byamuhungabanyije kuburyo ubu icyo areba ari ifaranga gusa, ubutumwa yemera no kugurisha uwo yagiriye kugise, kugira ngo akunde abone ibimutunga. Ati” muri uko kunanirwa kwiyakira rero, numvise ko n’umwana wanjye agomba kubaho nkanjye. Kumyaka ye mito natangiye kumuha inzoga, ariko nkamurinda itabi, kuburyo iyo mbonye abakiriya babiri, umwe muha umukobwa wanjye, ubu ufite imyaka 18. Ibyo byose mbikora ngamije kubona cash. Kuko n’umwana wanjye yavukanye ubwo bwandu rero, ntacyo tukiramira, iyo abonye abakiriya ansaguroraho nanjye nababona nkamuhaho kugira ngo duhurize hamwe. Ni ubuzima bushaririye ariko ntayandi mahitamo dufite.”

Bamwe mu bakobwa bavukanye ubwandu bakora uburaya bifuza guhabwa ubujyanama bwihariye

Nubwo ubuzima bw’aba bakobwa/abagore bushaririye, bavuga ko nafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera sida, gusa ngo bakabona ko yo yonyine idahagije, ahubwo bagasaba ubujyanama bwihariye.

Angelique ati” uwampa uko ibi bintu mbivamo nabivamo nanjye nkongera gutera ishema abo nibarutse. Imiti ndayifata ariko ntabwo yonyine impagije. Kereka uwampa umuntu unganiriza, nkareba uko nareka ibi bintu akananyishyurira umwuga nkiga, kuko mba numva gutunganya imisatsi y’abadamu n’abakobwa nabishobora.”

Pamela ati” nifuza ko twajya duhabwa ubujyana bwihariye, kuko usibye kuba twarangiritse mubwonko njye n’umuvandimwe wanjye, n’inyuma Kumuburi twarangiritse kuko uwo twanduje SIDA akabimenya aradutera akadukubita, ubu numubiri wose ni inkovu. Uwamfasha kubisohokamo numva nakora ubudozi, kuko ubu si ubuzima ahubwo tubayeho nk’abiyahuzi.”

Ibi kandi bishimangirwa na Angelique kuvugana ikiniga n’amarira, agaragaza ko adakwiye imbabazi z’umwana we kukobyamubereye umubyeyi gito.” Umwana wanjye arambabaza cyane ariko nkirinda kubimwereka kuko arinjye wabimushoyemo. Ntekereza ukuntu tujyana gufata imiti tugatondana umurongo bikamabaza. Uwampa uko ibi bintu mbivamo nkanabikuramo umwana wanjye, nakwishima pee, kuko niba ari ukwihimura narabikoze, ntacyo nsigaje. Umwana wanjye abagabo bamukubita amanywa nk’ijoro kandi nanjye ni uko, ndifuza ko twafashwa ibi bintu tukabivamo peee. Ubudozi nabishobora cyangwa se gucuruza, ariko icyo nkeneye cyane si icyo ahubwo nkeneye ihumure.”

Baterwa agahinda no kuba barananiwe kwiyakira kuburyo bumva badatewe ishema n’ibyo bakora.

Umuryango wa Niyoyaduhuje na Uwamurera Gaudance ni umwe mu miryango igaragaza uko yabashije gusohoka mu kibazo cy’ubwigunge baterwaga no kuba hari umwe muri bo wari ufite ubwandu bwa Virusi itera Sida undi atabufite bikaviramo abana babo batatu kubuvukana kuko batabyariraga kwa muganga.

Bagira bati” tukimara kumenya ko umwe muri twe arwaye Sida, twabimenye tugiye kubyara umwana wa Kane kuko we twamubyariye Kwa muganga. Baradupimye badusangana Sida. Rero njye nk’umutware w’urugo mbere y’uko nshakana na Madam nakundaga kumenya uko ubuzima bwanjye buhagaze, ariko nyuma kuko twabanye tudasezeranye, ntabwo nakomeje kujya nmurikirana uko ubuzima buhagaze. Twarakurikiranye dusanga madamu wanjye yari yarayivukanye. Ntakubeshye, nahise mutana abo bana batatu n’uwo wa Kane yari atwite, kuko numvaga nimuguma iruhande nshobora no kumwica bakamfunga. Nabaye aho ndazerera, bishora mu bibi bishoboka, ari nako nanyizagamo nkaza gutera madamu nijoro nkamukubita, itabi rirambata, urumogi n’ibindi byinshi, ariko hashize nk’imyaka ibiri ibyo bibaye, inzara irankubita nibuka ko njye na madamu twahinganga, ariko icyo gihe naringiye kugira ngo njye nibonera ay’urumogi. Nagezeyo ndeba abana banjye babiri bari bararwaye bwaki, numva ndababaye.”

” Twarongeye turabana ariko muhoza kunkeke, tugahora turwana, igihe kimwe rero twaje kugira amahirwe tubona umuntu mwiza cyane atujya k’umubyeyi wafashaga ingo zitabanye neza, tumubwira uko ibyacu bimeze. Afatanyije n’abaganga bagiye batugira inama, ndetse banyumvisha ko nimfata imiti nzabaho neza kandi nkaramba. Byatwaye igihe kinini ariko ubuzima buragaruka, urugo rwacu rurongera rutera imbere, kuburyo n’abo bana twabyaye tubibaganiriza kugira ngo basobanukirwe, batazamera nkuko byatugendekeye. Ubu turi umuryango ushize hamwe kandi witeje imbere, kuko ubu madam ni umucuruzi mu isantere ya Gasarabwayi nanjye ndi umubaji, dufite inzu yacu bwite y’ibyumba bine na Saloon. Turashima inzego z’ubuzima mu Rwanda, abajyanama n’ubuzima badufashije ndetse n’abaturanyi bacu, kuko ihungabana twari dufite ryarashize.”

Imwe mu miryango yabashije kwiyakira igafata neza imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA ibanye neza.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gahunda zo kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Basile Ikuzo, ku cyifuzo cy’aba bantu bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA bavukanye, avuga ko hari gahunda ziri ku bigo nderabuzima zisanzwe zifasha abo bantu bityo ko naramutse bagezeyo babafasha.

Ati”ubundi ubusanzwe, umuntu wese uje muri gahunda(Program) tukamupima tukamusangana Virusi itera Sida, hari ubujyanama ahabwa mbere yo gutangira imiti kuko ntiwayitangira tutabanje kukwigisha, ndetse na mbere na nyuma yo kugupima turakwigisha, waba wasanze urwaye cyangwa uri muzima kandi n’abafata imiti bya burigihe turabaganiriza. Abo dusanzwe bafite ikibazo gikomeye umu pyschosocial(umujyanama wihariye) tugira Programe yo kiganiriza abo bantu batabasha kwiyakira. Aba nabo nibagana service za SIDA ku bigo nderabuzima bibegereye, ubwo mufasha barabuhabwa. Twebwe n’abashinzwe iby’ubuzima bwo mu mutwe dukorana bya hafi, uwo muntu nagana serivise zitangirwa ku kigo nderabuzima kimwegereye arafashwa kandi kubuntu.”

Dr. Ikuzo Basile Umuyobozi w’ishami rishinzwe gahunda zo kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC)

Imibare itangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, igaragaza ko mu Rwanda ikigero cy’ubwandu bwa Virusi itera SIDA kiri kuri 3%. I Rwanda rwateye intambwe mu kurwanya ubwandu bwa Virusi itera SIDA, aho tumaze kugera kuri 95%.

Mu Rwanda abantu bazi neza uko bahagaze ku bigendanye n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA ni 95%. Muri abo 97% bafata imiti igabanya ubukana bwayo, naho abandi 98% bageze ku rwego rwo kuba ubwandu bwa SIDA butakigaragara mu maraso yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button