AmakuruMumahanga

Bamwe mu bakinyi ba TP Mazembe baburiwe irengero mu butariyani

Hashize iminsi itanu abakinnyi batanu ba TP Mazembe y’Abatarengeje imyaka 17 “Katumbi Football Academy, KFA” baburiwe irengero mu Butaliyani. Ababyeyi babo batangiye gushyira igitutu ku ikipe.

 

Ku wa 22 Gicurasi 2022, ni bwo Ikipe ya KFA, Irerero rya TP Mazembe yahagurutse mu Butaliyani isubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ituzuye, kubera abakinnyi bayo batanu baburiwe irengero.

Nk’uko byanyujijwe ku rubuga rw’iyi kipe, abakinnyi batagarukanye na bagenzi babo ni Christ Kiwongi, Meschack Mbaya, Gueazy Bisalu, Hippolyte Mulamba na Medo Kazadi.

Bakimara kumenya ko aba bakinnyi batakibonetse, uwari uhagarariye urwo rugendo yahise ageza ikirego mu butabera bwo mu Butaliyani kugira ngo hatangire iperereza.

Nubwo ikirego cyatanzwe ariko ababyeyi b’abana ntibaryumyeho, ahubwo batangiye gushyira igitutu ku buyobozi bw’ikipe kugira ngo bubashakire abana, ikipe na yo ibabwira ko bisaba gukorera hamwe.

Yagize iti “Ubuyobozi bw’ikipe bwakiriye ubusabe bw’ababyeyi mu gukurikirana iki kibazo, ariko nabwo birasaba ubufatanye kugira ngo tubashe kumenya inzira baba barerekejemo.”

“Ikipe kandi yatangiye kuvugana na bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri rya ruhago baba bafite amakuru.”

Ntabwo ari aba bana babuze gusa, ahubwo hari n’abatoza babo batabonetse bigaragaza ko ibura ryabo ryari ryarateguwe mbere y’uko bajya muri iki gihugu. Igipolisi cy’u Butaliyani kiri gukora ibishoboka byose ngo kibashakishe.

Umutoza mukuru w’iyi kipe, Jean-Claude Loboko, na we yasigaye mu Mujyi wa Lazio kugira ngo akurikirane iby’ibura ry’aba bana.

Mu gihe byagaragara ko aba bakinnyi bari batorokeye muri Butaliyani, bahita bamburwa uburenganzira bwo kuzagira ikipe iyo ari yo yose bakinira ku Mugabane w’u Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button