Imyidagaduro

Bamenya yicujije igihombo cya miliyoni 17frw yagize muri Cinema

Umukinnyi wa Film Benimana Ramadhan wamenyekanye nka Bamenya kubera film akinamo yitiriwe iryo zina, yavuze ko kubera kudasobanukirwa n’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, byamuhombeje amafaranga asaga miliyoni 17frw.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiriye kuri Televiziyo y’u Rwanda, aho yagaragaje ko ku myaka icyenda y’amavuko aribwo yinjye mu mwuga wo gukina film, ariko ngo mbere yaho yari yabanje kunyura mu ikinamico.

Bamenya avuga ko nubwo byatumye amenyekana kurushaho, ariko ngo hari igihe cyageze iwabo bashaka kumuca kubera igihombo yari amaze kugwamo kirenga miliyoni 17Frw.

Yagize ati “Natangiye gukina mfite imyaka icyenda ariko ntangirira mu makinamico. Njyewe rero nakoreraga amafaranga menshi, kuko nakoraga muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge no muri demobilization, (Gusubiza abari ingabo mu buzima busanzwe), kandi nari umwana, rero amafaranga nakoreraga sinabashaga kuyacunga ngo nyakoreshe igikenewe ahubwo barayambikiraga.”

“Sinzibagirwa ukuntu ahantu nakiniraga hariya ku Irebero habaye ikibazo cya miliyoni eshanu, njyewe ndagenda kuri ya konti bambikiragaho amafaranga nterura miliyoni 17 zose. Mu rugo barambwira bati wa mwana we wagiye ukayagura ibibanza, ariko njyewe nkababwira ko nzakirira muri Sinema, mbabwira ko ntakeneye kubaka ahubwo nzagura izubatse, ndangije ya mafaranga yose nyashora muri filime.”

Bamenya akomeza ati “Za miliyoni 17 zose zarahiye nkuramo amafaranga ibihumbi 500 yonyine, mu rugo barambwira bati ntutahe, kandi ubwo filime yaramenyekanye aho dutuye ariko nifitiye udufaranga ibihumbi 500 gusa.”

Uyu mukinnyi wa filime avuga ko nubwo byamugendegeye bityo atigeze acika intege ngo areke gukina filime, ahubwo ko yakomeje kurwana. Agaragaza ko kugeza ubu bikigoye ko ibyo umuhanzi(umukinnyi wa filime) yashoye byongere kumugarukira.

Ati”hari igihe abantu batubona, hahiye abantu bishimye, ariko ntabwo ariko ibyo umuntu ashoye byose bimugarukira.”

Bamenya agaragaza ko kugeza ubu ibikorwa remezo bya Sinema bihari, ariko ababishoramo nta nyungu ihambaye babikuramo, agashima bimwe mu bigo by’imari byatangiye kwemera gufasha abahanzi barimo n’abakina filime bibaha inguzayo, akavuga ko ari intambwe nziza kuko hari urwego bizabagezaho.

Bamenya yavuze ko iwabo bari bagiye kumuca kubera miliyoni 17frw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button