Amakuru

Ba Ofisiye Bakuru 35 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kamena, mu Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC), habereye umuhango wo gusoza amasomo ya ba Ofisiye Bakuru baturutse mu bihugu 10 byo muri Afurika.

Umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abo ba ofisiye bakuru bagize icyiciro cya 11, wabereye mu Karere ka Musanze muri iryo shuri, uyobowe na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gasana Alfred.

Abasoje amasomo muri uyu mwaka, ni 35 baturutse mu bihugu 10 ari byo Ethiopia, Kenya, Malawi, Namibia, Lesotho, Nigeria, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania n’u Rwanda.

Mu bandi bitabiriye uyu muhango barimo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, Komiseri wa Polisi ya Lesotho, Holomo Molibeli, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, n’Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Major Gen Vincent Nyakarundi.

Hari kandi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza, abakuru bungirije ba Polisi ya Malawi n’iya Namibia, abanyacyubahiro n’intumwa zaturutse mu bihugu byohereje abanyeshuri.

Amasomo amara igihe cy’umwaka umwe, ahabwa ba Ofisiye Bakuru muri Polisi no mu zindi nzego zishinzwe kubahiriza amategeko, agizwe n’ibice bitatu birimo amasomo ajyanye n’umwuga atangirwa igihembo cyitwa ‘Passed Staff College (PSC)’, Impamyabumenyi mu bijyanye n’imiyoborere n’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo yerekeranye n’amahoro no gukemura amakimbirane.

Minisitiri Gasana yashimiye ibihugu byohereje abanyeshuri gukurikira aya masomo, avuga ko byabasabye imbaraga, gukora cyane, gukorera hamwe, ubushake ndetse n’ubwitange kugira ngo babashe kuyasoza.

Yagize ati:  “Mukwiye kwishimira kuba musoje aya masomo ariko nanone buri gihe mujye muzirikana ko hakiri byinshi byo gukora, kwiga, n’ibindi byinshi byo kugeraho.”

Amahoro n’umutekano mu gihugu icyo ari cyo cyose bishingira ku rwego rw’imbaraga zishyirwa mu gukumira cyangwa kuburizamo ibyaha; kugabanya, gucunga cyangwa guhindura amakimbirane adashobora kwihanganirwa muri sosiyete iyo ari y

Minisitiri Gasana yavuze ko izo mbaraga ahanini zibanda ku kurandura impamvu muzi zitera amakimbirane ashingiye ku bibazo by’imibereho, politiki, imiterere y’amategeko n’inzego, aho iyo nta gikozwe amakimbirane arushaho kwiyongera.

Ati: “Nk’urugero, mu Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye indunduro y’ibibazo by’amacakubiri n’ivangura byamaze igihe kirekire bidakemurwa, byaranzwe no guhezwa, imiyoborere mibi, ihohoterwa rishingiye ku miterere n’umuco wo kudahana.”

Yunzemo ati: “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, twabonye uburyo kubaka umutekano wa buri wese, ubumwe n’ubwiyunge, gushimangira ubutabera n’imiyoborere myiza byagize uruhare runini mu guhuza abaturage no kubaka amahoro byatumye igihugu kigera ku iterambere rigaragara.”

Minisitiri Gasana yongeye gushimangira ko kwigira ku rugero rw’u Rwanda bigaragaza ko ubuyobozi buri mu mutima w’impinduka zose z’imibereho myiza y’abaturage kandi ko ibikorwa byose bigamije amahoro, umutekano n’iterambere rirambye bisaba abakozi batojwe cyane, bakora kinyamwuga, bubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu, biteguye guhangana n’amakimbirane n’ibyaha mu bihugu byabo.

 

Yagaragaje ko Afurika ari umugabane ahanini wakunze kurangwa n’amakimbirane asaba abayobozi bashya mu nzego zitandukanye, harimo n’abashinzwe kubahiriza amategeko kugira ngo babashe guhosha imvururu.

“Kurwanya ibyaha mu gihugu icyo ari cyo cyose bisaba ubufatanye mu karere no ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane muri iki gihe cy’ikoranabuhanga. Iyi gahunda y’inyigisho ni imwe mu mishinga y’ingenzi yo guteza imbere ubwo bufatanye no gushimangira umubano ugamije gushakira ibibazo by’umugabane w’Afurika ibisubizo no kubaka Afurika itekanye twifuza.”

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Kayihura Didas, yashimiye abanyeshuri basoje amasomo, avuga ko bagaragaje umwihariko wabo.

Yagize ati “Mwagaragaje ko mwiteguye kujya hanze kandi mugatanga umusaruro, tubifurije ibyiza byose. Mu bice bitandukanye by’umugabane wacu, amakimbirane n’akarengane byabaye akarande ndetse bigera aho bifatwa nk’ibintu bisanzwe. Mujye mukoresha neza ubumenyi n’ubunararibonye bwanyu mu gukora itandukaniro, guhindura ibitagenda neza no gutuma twese duterwa ishema n’impinduka.”

Dr. Nhlanhla Thwala, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’ Afurika y’Imiyoborere (ALU) yavuze ko ibikorwa bimaze kugerwaho bisobanura ubufatanye bukomeye n’Ishuri rikuru rya Polisi no kurushaho kunoza intego ya Kaminuza ya ALU yo kuzamura abayobozi b’Afurika bo mu gihe tugezemo.

Yavuze ko guhuza gahunda y’amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane n’amasomo atanga impamyabumenyi mu bijyanye n’ubuyobozi byubaka izingiro ry’imbaraga mu guteza imbere ubutabera, amahoro n’umutekano.

Yakomeje avuga ko aya masomo ashimangira ibintu bibiri by’ingenzi; gushyira hamwe kw’abanyafurika n’ubushake bwo kwivana mu bibazo bigomba kugezwa hirya no hino ku mugabane.

Umuyobozi wa NPC, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yavuze ko abasoje amasomo bagaragaje imyitwarire myiza, gukorera hamwe nk’ikipe, igipimo cyo hejuru cy’ubwitange na disipulini mu gihe bamaze mu masomo

Yagize ati: “Abitabiriye amasomo kuba baturuka mu bihugu bitandukanye byabafashije gusangira ubunararibonye buzakomeza kubakirwaho mu guteza imbere ubufatanye n’iterambere ry’inzego z’Afurika zishinzwe kubahiriza amategeko.”

Yashimiye Kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza ya ALU ku bufatanye butanga umusaruro n’Ishuri rikuru rya Polisi, ashimira  n’imiryango y’abasoje amasomo ku ruhare rwabo rwafashije abanyeshuri kuba basoje amasomo.”

Abanyeshuri bahawe ibihembo

Superintendent of Police (SP) Jean Pierre Samvura yahembwe nk’Umunyeshuri wahize abandi.

SP Valence Ntawuguranayo yahawe igihembo cy’umunyeshuri wabaye uwa kabiri naho SP Ipinmisho wo muri Nigeria ahabwa igihembo cy’uwahize abandi mu bushakashatsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button