AmakuruImikino

APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyifatana umwanya wa mbere

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC yigaranzuye mukeba wayo Rayon Sports yari imaze igihe iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda “Rwanda Premier League” iyifatana umwanya wa mbere yari itarageraho muri uyu mwaka wa Shampiyona.

 

Uyu mwanya Ikipe ya APR FC iwugezeho nyuma yo gutsinda Ikipe ya Bugesera FC 1-0 kuri Stade ya Bugesera naho Rayon Sports itsikirira i Rubavu aho yanganyije na Marine FC Ibitego 2-2 bigatuma iza inyuma ya mukeba wayo APR FC.

 

Kugeza ubu APR FC ni iya mbere n’amanota 48 ikurikiwe na Rayon Sports ifite 47, AS Kigali ni iya gatatu na 37 ikurikiwe na Rutsiro FC ifite 34.

Ikipe ya Mukura VS iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 34, Gorilla FC ni iya gatandatu ifite 33 mu gihe Ikipe ya Police FC yo yahise ifata umwanya wa karindwi n’amanota 32.

Zikurikiwe n’Amagaju FC 29, Etincelles 28, Gasogi Utd 27, Musanze FC 26, Muhazi Utd 26, Bugesera FC 24 na Marine FC ya 24.

Uru rutonde ruheturwa na Kiyovu Sports ifite 21 ku mwanya wa 15 na Vision FC ifite amanota 19 iri ku mwanya wa nyuma.

 

Aya manota ni iyo ku munsi wa 23 na 22 wa Shampiyona y’u Rwanda aho Vision FC yatsinze Gorilla FC 1-0

Amagaju FC 1-0 Gorilla FC

AS Kigali 1-0 Muhazi Utd

Bugesera FC 0- APR FC

Marine FC 2-2 Rayon Sports

Musanze FC 1-1 Rutsiro FC

Ku munsi w’ejo ku cyumweru saa cyenda Etincelles FC izakira Kiyovu Sports naho Police FC yakire Mukura VS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button