Iyobokamana

APR FC yasubukuye imyitozo yayo yitegura kwerekeza i Ngoma gukina na Etoile de l’est

APR FC yabakinnyi 18 gusa yasubukuye imyitozo nyuma y'iminsi itatu gusa yakaruhuko nyuma yo kunganya na Kiyovu sport


Nk’uko tubikesha urubuga rw’iyi kipe, ejo hashize kuwa Kabiri barakora inshuro ebyiri,  uyumunsi kuwa gatatu bakore inshuro imwe, kuwa Kane bakore kabiri, kuwa Gatanu  bakore rimwe hanyuma kuwa Gatandutu berekeze mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba kuri stade nshyashya aho bazakinira umukino wa gicuti na Etoile de l’Est saa cyenda z’igicamunsi (15h00).

APR FC i Shyorongi mumyitozo

Imyitozo y’ejo hashize, ikaba yakozwe n’abakinnyi 18 batarimo abahamagawe mu ikipe y’igihugu iri mu gihugu cya Mozambique izakina umukino wo guhatanira itike yo gukina CAN 2021 ari bo ba myugariro Kapiteni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel ndetse na Sefu ukina hagati. Hari kandi Nshimiyimana Yunussu uri gukora ibizamini bisoza icyiciro cya nyuma cy’amashuri yisumbuye ndetse na Buregeya Prince ugifite imvune yahuriye nayo mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona AS Kigali yanganyijemo na APR FC 0-0 kuri Stade ya Kigali.

Umutoza wa APR FC

Uyu mukino wa gicuti ukaba warashyizweho  mu rwego rwo kuzamura urwego rw’abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu ndetse no kwitegura umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona APR FC izakiramo Espoir FC kuri Stade ya Kigali Tariki ya 22 Ugushyingo 2019.

Sugira Ernest uri mubihano bya APR byamuviriyemo no kudahamarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button