Iyobokamana
Izikunzwe

Antoine Cardinal Kambanda yerekeje I Vatican mu gutegura ishyingurwa rya Papa

Mu gihe biteganyijwe ko Nyirubutungane Papa Francis azashyingurwa tariki 26 Mata 2025, Aba Cardinal baturutse mu bihugu bitandukanye bari kwerekeza I Vatican kugira ngo bategurire hamwe ishyingurwa rye. Bikaba kandi ari no muri urwo rwego Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda yagiyeyo.

Mbere y’uko Cardinal Kambanda yerekeza I Vatican, Nyuma y’Igitambo cya Misa yari amaze gusoma, yafunguye igitabo kigenewe kunyuzwamo ubutumwa bwo guherekeza Papa Fransisko (Livre de condoléances). Cyafunguriwe ababyifuza bose kugeza ku munsi w’ishyingurwa rye, kuwa 26 Mata 2025

Papa azashyingurwa ku wa 26 Mata 2025. Abakuru b’ibihugu bitandukanye na za Guverinoma barimo Keir Starmer, Donald Trump, Igikomangoma William na Perezida Luiz Inácio Lula da Silva wa Brésil bamaze kwemeza ko bazitabira umuhango wo gushyingura Papa Francis.

Igitabo cyafunguriwe abifuza gutanga ubutumwa buherekeza Papa Francisco 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button