Imyidagaduro

Amerika: Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa kuvogera urugo rw’umuhanzikazi Taylor Swift

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umugabo w’imyaka 52 witwa Hanks Johnson, yatawe muri yombi na Polisi ashinjwa kwinjira mu rugo rw’umuhanzikazi Taylor Swift inshuro nyinshi nta ruhushya yahawe.

Uyu mugabo Hanks Johnson yafashwe na Poilisi kuwa gatandatu tariki ya 17 Mata 2021 mu masaha y’umugoroba, ubwo abaturanyi ba Taylor Swift babonaga uyu mugabo yinjiye mu rugo rwe maze bahita bahamagara Polisi iraza imusanga yicaye mu nzu kwa Taylor Swift maze ihita imuta muri yombi.

Nkuko byatangajwe na Polisi, ngo uyu mugabo Hanks yatangiye kuza mu rugo rwa Taylor Swift ruherereye mu gace ka Manhattan mu mezi atandatu ashize ndetse amaze kuhaza inshuro 5, gusa ngo ntana rimwe yigeze ahaza ngo ahasange uyu muhanzikazi kuko amaze igihe atari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahubwo yibereye mu gihugu cy’Ubwongereza.

Taylor Swift ni icyamamare mu njyana ya R&B na Pop

Hanks Johnson nyuma yo gufatwa yavuze ko ntana rimwe yigeze yinjira mu rugo rwa Taylor Swift atafitiye uruhushya kuko inshuro zose yazaga yabaga yatumweho nuyu muhanzikazi ngo aze babonane ndetse ngo bamaze igihe kirekire bandikiraa ku mbuga nkoranyambaga.

Aya makuru yaje guhakanwa n’umuhanzikazi kabuhariwe Talyor Swift ubwo polisi yamuhamagaraga imubaza niba hari icyo ahuriyeho na Hanks Johnson maze avuga ko ari ubwa mbere yakumva iryo zina ndetse anavuga ko atigeze yandikirana n’uyu mugabo wateye urugo rwe.

Nyuma y’amagambo yatangajwe na Hanks, Polisi yabajije Taylor Swift niba asanzwe aziranye nuyu mugabo maze abihakana yivuye inyuma, aho yavuze ko atazi uyu mugabo niryo zina rya Hanks Johnson ari ubwa mbere yaryumva mu matwi ye ndetse ntana rimwe bigeze bandikirana nkuko uyu mugabo yabibwiye polisi.

Taylor Swift amaze kwegukana ibihembo byinshi

Umuhanzikazi Taylor Swift ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, ni icyamamare mu njyana ya R&B na Pop, akaba yaratangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 2008 ndetse kuva icyo gihe akaba amaze kwegukana ibihembo bitandukanye abicyesha ijwi rye ryiza ndetse n’indirimbo zinogeye amatwi yagiye akora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button