Amakuru

Amerika: Hamaze kumenyekana uwari wihishe inyuma y’ibitero byagabwe kuri twitter z’ibyamamare ku isi

Muri iyi minsi ikoranabuhanga ryarakataje ku buryo bukomeye cyane, ibintu byinshi bisigaye bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, noneho muri iki gihe cya Covid-19 akazi kenshi karakorerwa kuri internet abantu bibereye mu ngo zabo.

Gusa nubwo ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere, niko n’ubujura buhakorerwa ndetse n’ubutekamutwe bugenda bwiyongera umunsi ku munsi, ugasanga bamwe baribwa konti zabo z’imbuga nkoranyambaga, zigakoreshwa mukwaka amafaranga abandi bantu.

Nkuko amakuru yacaracaye cyane, Kuwa 15 Nyakanga 2020 konti za bamwe mu bavuga rikumvikana ku Isi barimo abanyapolitike ibyamamare ndetse n’abakire bagabweho ibitero kuri konti zabo za Twitter.

Umusore w’imyaka 17 witwa Graham Ivan Clark,ukomoka muri Tampa-Florida muri Amerika, byagaragaye ko ari we wagabye ibitero kuri twitter z’abantu bakomeye ku isi harimo ,Bill Gates, Elon Musk, Barack Obama, Joe Biden, Mike Bloomberg, Jeff Bezos, Kanye West ndetse na Kim Kardashian.

Ibi bitero byagabwe kuri twitter, byibasiye konti z’ibikomerezwa zigera ku 135, Benshi bakimara kumva ibijyane n’iki gitero batangiye kwibaza impamvu birabayobera ndetse bamwe batangira kwibaza niba ntaho cyaba gihuriye n’amatora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kuba mu mpera z’uyu mwaka.

Uyu musore wagabye ibi bitero, biravugwa ko nta wundi mugambi mubi yari afite, ko yabikoze mu buryo bwo guteka imitwe kugirango abashe kubona amafaranga yo gukoresha muri bitcoin ndetse birangira abonye ibihumbi bisaga $100.

Umuhanga mu bijyanye n’umutekano mu ikoranabuhanga bwana Graham Cluley yagize ati” Mu gihe hatanzwe nimero bakayihamagara icyo gihe ni bwo bahise babona ibyangombwa byose bibafasha kwinjira mu bubiko bwa twitter kuko izindi nzira zo kwinjira ahantu nkahariya bigoye cyane”.

Ubuyobozi bwa Twitter ntabwo bwigeze butangaza byinshi ku bijyanye n’ibi bitero byabaye mu buryo busesuye, gusa bavuze ko ubu icyakozwe ari ugukaza imikorere ijyane no gucunga umutekano w’abakoresha uru rubuga rwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button