Imyidagaduro

Amb. Joe Habineza yatangaje ko muminsi mike araba ashyize hanze indirimbo ye y’ambere

Habineza ubu usigaye ari Umuyobozo  w’ikigo cy’ubwishingizi Radiant, yashyize hanze  amafoto ari muri studio, akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakeka ko ari gutebya.

Kumagambo yaherekeje ayo mafoto amb.joe Habineza yagize ati “ iyi ndirimbo ndimo ndi gufatira amajwi iraza vuba.

Amakuru dukesha Igihe avugako AMb.Habineza nubwo  yatumye benshi bacika ururondogoro kuko bakekaga ko ari urwenya ari gutera doreko uyu mugabo ukunda gusabana n’abantu yivugiye muri aya magambo

Ati “Nibyo ndi gukora indirimbo yitwa One Song One Nation, ivuga ko Abanyarwanda twese turi umwe, turi kumwe, ihuje ubutumwa na gahunda ya #Turikumwe dufite muri Radiant Yacu Ltd.

Iyo ushaka gutanga ubutumwa ukoresha uburyo bwose; wakoresha indirimbo wakoresha imikino, inzira zose zishoboka urazikoresha.”

Amb. Habineza yemeje ko iyi ndirimbo azayisohora nakomeza kubona ko abantu bayishaka cyane.

Ati” Abanyarwanda nibabanze banyereke niba bayikeneye njye ndayibaha, icy’ingenzi namaze kuyikora, ndahita nyisohora rwose.”

Amb.Joseph Habineza azwi kandi nk’umuntu ukunda kugira udushya cyane ko mu minsi ishize yakoze amakaroni yitwa ‘Pasta Joe’. Kuri ubu ni Umuyobozi w’ikigo cy’ubwishingizi Radiant Yacu Ltd.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button