AmakuruMumahanga

amazina y’aba ‘General’ batanu bafatiwe mu mashyamba ya RDC n’imitwe babarizwagamo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwerekanye abantu 57 bafatiwe mu mitwe yitwara gisirikare ikorera mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Izi nyeshyamba zeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020, muri aba berekanywe hakaba harimo abarwanyi batanu bari ku rwego rwa General nk’uko byatangajwe na RIB.

Abafashwe bagizwe n’imitwe ine itandukanye igizwe n’abarwanyi 29 ba P5,5 ba RUD-URUNANA, 7 ba FDLR-FOCA na 14 ba MRCD-FLN.

Aba bose baregwa ibyaha bitandukanye birimo kurema umutwe w’ingabo zitemewe no kuwubamo, kuba mu mutwe w’iterabwoba n’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, ubwicanyi no gusahura ndetse n’ubugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi.

Umuvugizi w’umusigire w’uru rwego Bahorera Dominique, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa gatanu ko abenshi muri aba barwanyi bafatiwe mu mashyamba ya Congo mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 bashyikirizwa u Rwanda muri uyu mwaka wa 2020.

Yagize ati “Bamwe muri bo babanje kujya mu ngando i Mutobo, nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibyaha bakoze bashyikirizwa RIB ikaba yarabakiriye guhera tariki ya 2 Nyakanga 2020, bakorerwa amadosiye bakaba bagiye guhita bashyikirizwa Ubushinjacyaha”

Nyuma y’iperereza, byagaragaye ko abagera kuri 34 barimo abarwanyi ba P5 na RUD Urunana bagomba gushyikirizwa Ubushinjacyaha bwa gisirikare kubera ko hari abasirikare b’u Rwanda barimo gukurikiranwa bakoranye ibyaha nabo.

Ni mu gihe abandi barwanyi basigaye 23 ba FDLR-FOCA na MRCD-FLN bo bagiye gushyikirizwa Ubushinjacyaha bwa Repubulika.

Bahorera akomeza avuga ko muri aba bafashwe harimo abari ku rwego rw’ipeti rya General 5, aba Colonel 3, Lt Colonel 2, aba Captain, S/Lt n’abandi basirikare bato.

Bamwe muribo ni General Major Nsanzubukire Felicien wo muri CNRD wiyitaga Irakiza Fred, General Major Anastase Munyaneza wo muri CNRD wiyitaga Rukundo Kulamba, General Major Habyarimana Joseph wo muri FDLR wiyitaga Mucebo Sofoni.

Harimo kandi na Brigadier General Habimana Marc wo muri FDLR na Brigadier General Leopold Mujyambere wo muri FDLR.

Ku bafite amapeti yo hasi harimo S/LT Ndagijimana Jean Chretien, uyu aka ari umwana wa Wilson Irategeka wari umuyobozi wa FLN wiciwe mu mirwano n’ingabo za DR Congo mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu berekanywe uyu munsi harimo kandi n’umusivili witwa Urinzwenimana Origene, wari Umunyamabanga Mukuru wungirije wa FDLR akaba yaranabaye umwarimu muri Kaminuza y’uRwanda aho yigishaga imibare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button