Iyobokamana

Amavubi adafite Emery Bayisenge aracakirana na Mozambique kuri uyu wakane

Imikino yo gushaka tike yo gukina igikombe cya Africa mu itsinda H u Rwanda rurimo muri Mozambique saa kumi n'ebyiri biraba ari ibicika

Amavubi nyuma y’imyitozo yakoreye kuri stade ikiniraho umukino

Amavubi akaba yarageze muri Mozambique kuwa kabiri ejo kumunsi wa gatatu mbere y’umunsi umwe ngo bakine umukino yakoreye imyitozo kuri stade Iza gukiniraho umukino aza kuganirizwa Kandi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Hon. NIKOBISANZWE Claude.

Hon. Nikobisanzwe Claude

Amavubi yahagurukanye abasore 23 bose bakaba barageze yo amahoro ndetse na Djihad udaheruka gukina mu ikipe ye Beveren wagombaga guhurirayo n’abandi muri Mozambique yarahageze usibye Bayisenge Emery wagize ikibazo cy’imvune ariko abandi Bose barahari baraza kugaragara.

Mashami Vincent agira inama abakinnyi
Mashami Vincent mukiganiro n’itangazamakuru muri Mozambique
Amavubi akigera muri Mozambique

Amavubi ku isaha ya Saa ya kumi n’ebyiri zuzuye zo muri Mozambique arinazo za Kigali aracakirana na Mozambique iza kuba yayakiriye

Amavubi ari kumwe mu itsinda H na Mozambique biza  no gucakira  kuri uyu mugoroba  mugihe Cameroun na Cape vert byanganyije umukino wabereye muri Cameroun, Cameroun iza no guhita ikomereza i Kigali aho izacakirana na Amavubi kucyumweru tariki ya 17/11.

Uyu mukino ikipe  iza gutsinda iraza guhita iyobora itsinda byagateganyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button