Amajyaruguru:Ubujura muri za SACCO bwafashe intera bihagurukije BNR
Banki Nkuru y’u Rwanda iraburira abatuye Intara y’Amajyaruguru bambuye imirenge SACCO bakaba batarishyura inguzanyo bafashe, ko hari ibihano byabateganyirijwe birimo no gutangaza ba bihemu bagatangira gukurikiranwa.
Iyakaremye Fils ni umucungamutungo wa SACCO ABIHUTA Kinigi mu Karere ka Musanze. Avuga ko gukoresha nabi inguzanyo ari kimwe mu bituma abaturage babagana bambura izi SACCO kuko ngo akenshi bazijyana mu byo batateganije mu mushinga waka izi nguzanyo.
Ikibazo cy’izi nguzanyo zitinda kwishyurwa,abaturage batitabira kugana SACCO uko bikwiye,amafaranga anyerezwa muri izi SACCO n’ibindi bitandukanye ni bimwe mu byibanzweho mu biganiro byahuje kuri uyu wa Kabiri, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda Soraya Hakuziyaremye n’abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru.
BNR ivuga ko kugeza ubu imikorere y’imirenge SACCO mu Ntara y’Amajyaruguru iri ku gipimo cya 67,8 ku ijana na ho kwishyura inguzanyo bikaba bihagaze kuri 7,5 ku ijana mu gihe bitagomba kujya hasi ya 5 ku ijana.
Nubwo bimeze gutyo ariko ngo muri iyi ntara SACCO ziracyagaragaza ibihombo kuko hari abaturage batishyura neza inguzanyo bahawe hakaba harimo na bamwe mu bakozi ba Leta babigiramo uruhare.
Hari kandi ikibazo cy’ubujura muri izi SACCO aho muri iyi ntara hamaze kwibwa asaga miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abayobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru biyemeje guhagurukira gukemura ibi bibazo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dansila yavuze ko hari ingamba zashyizweho zigamije gutuma SACCO zikomeza guteza imbere abaturage.
Kugeza ubu mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa ibigo by’imari biciriritse 95 muri byo 89 ni imirenge SACCO.