Amajyaruguru:Barashima impinduka zakozwe mu kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda
Bamwe mu batuye mu karere ka Gakenke bavuga ko hari ikibazo gikomeye mu mitangire y’akazi n’amasoko muri aka karere kubera agatsiko k’abayobozi bo mu muryango umwe bari bashinzwe izo serivisi, bityo bagashyira imbere bene wabo.
Akarere ka Burera kasaga n’akacitsemo ibice bibiri, aho abayobozi bakomoka mu gice cy’amakoro bashwanaga n’abakomoka hakurya y’ibiyaga bya Burera na Ruhondo.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko ubuyobozi muri ako karere butemeraga ko hari ikibazo, abandi ntibamenye amakuru y’ibihabera. Ni imigirire inengwa n’abatuye aka karere.
Mu karere ka Musanze hari higanje ibimina n’amatsinda bishingiye ku moko. Hari n’imiryango yari yarashyizeho amahame namategeko bihabanye n’umurongo w’Igihugu ku buryo hari n’abari barabujije abaturage kugana inzego z’ubuyobozi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude avuga ko ikibazo cy’amacakubiri kigaragara cyane mu bayobozi n’abandi bafite ubushobozi bwo kubumbira hamwe abantu benshi. Agaragaza ko amatsinda n’udutsiko byari bimaze gukorwa byari biteye impungenge k’uko byashoboraga no kwifashishwa n’abanzi b’igihugu.
Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru bashimira Perezida wa Repubulika ku mpinduka nziza yakoze n’ubuyobozi bwiza butavangura Abanyarwanda. Aba baturage biyemeje kurwanya imigirire yose iganisha ku macakubiri.