
Amajyaruguru: Polisi yafashe abakekwaho kwambura rubanda no gutobora inzu
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, yemeje ko mu mukwabu iheruka gukora mu Turere twa Musanze na Gakenke yataye muri yombi abantu 21 biganjemo urubyiruko bakekwaho ubujura bwo gushikuza abaturage ibyo bafite no gutobora inzu.
Mu bafashwe abenshi ni abo mu Karere ka Musanze bakoraga ibikorwa byo gushikuza abaturage ibyabo cyane cyane bitwikiye ijoro n’abo mu Karere ka Gakenke bakekwaho gucukura inzu z’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyarugu, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru, avuga ko abafashwe bacumbikiwe na Polisi kugira ngo bakorweho iperereza.
Yagize ati “Mu Karere ka Musanze hafashwe abakekwaho ubujura bushikuza 15, bafatiwe mu Mirenge ya Musanze, Cyuve na Muhoza, 6 bakekwaho ubujura bwo kwiba batoboye inzu bakibamo ibikoresho n’ibiribwa bo mu Mirenge ya Mataba, Gakenke na Nemba. Abo bose bafashwe ubu bari mu maboko ya Polisi irimo kubakoraho iperereza.”
Polisi y’u Rwanda isaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ku bantu bose bakekwaho ubujura mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba ndetse igashishikariza urubyiruko gukora aho kwishora mu bikorewa by’ubujura kuko itazihanganira abashishikajwe no kwiba abaturage.