AmakuruMumahanga

Amajyaruguru: Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney yasubijwe ku mirimo ye.

Nyuma y’uko hashize igihe kitari gito Abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru n’Amajyepfo bahagaritswe ku mirimo yo kuyobora izo ntara, ariko umwe muri bo Gatabazi Jean Marie Vianney akandikira Umukuru w’Igihugu amusaba imbabazi, kuri uyu wa Kabiri yasubijwe ku mwanya we wo kuyobora Intara y’Amajyaruguru.

Ibi byatangajwe mu itangazo ibiro by’Umukuru w’igihugu byashyize ahagaragara, rigaragaza ko Nyakubahwa Perezida wa Repubilika Paul Kagame, yasubije Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney k’umwanya wo kuyobora Intara y’Amajyaruguru. Ni umwanya yakuweho mu kwezi kwa Gicurasi kugira ngo agire ibyo akurikiranwaho, we na Gasana Emmanuel wayoboraga Intara y’Amajyepfo.

Gusa nubwo Bwana Gatabazi yasubijwe ku mirimo ye, Gasana we yahise asimbuzwa Madamu Kayitesi Alice ku mirimo yo kuyobora intara y’Amajyepfo.Itangazo rigaragaza ko Bwana Gatabazi yasubijwe ku mirimo ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button