
Akanyamuneza ni kose ku bazamuriwe imibereho n’ubwiyongere bw’umusaruro w’amafi mu Kivu
Bamwe mu baturage bakora imirimo ijyanye n’ubworozi n’ubucuruzi bw’amafi mu Kiyaga cya Kivu, bahamya ko imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu bijyanye n’ubu bworozi batangiye kuzungukiramo kuko byabahinduriye ubuzima bikaba bari gutera imbere.
Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kongera ubwinshi n’ubwiza bw’umusaruro w’amafi ibinyujije muri gahunda zitandukanye zo gufasha abakora ubworozi n’ubucuruzi uburyo bwose bukenewe ngo umusaruro wiyongere kandi ube wujuje ubuziranenge, abaturage bihaze ku mafi ndetse basagurire n’amasoko.
Ku ukubitiro, abashoramari bamaze koroherezwa mu kubona ubwoko bwiza bw’amafi, ibiryo byayo, uburyo bwo kuyorora no gufashwa kubungabunga umusaruro wabonetse ngo ugezwe ku masoko hatagize uwangirika, bahise bongera imari ndetse byarangiye gutanga umusaruro ushimishije.
Hari Umushoramari washize Ikigo kitwa Kivu Choice, gikorera ubworozi bw’amafi mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano muri Nyamasheke, gitanga umusaruro wa Toni 15 ku munsi ukoherezwa ku masoko atandukanye mu Gihugu izindi zikagurwa n’abanyamahanga.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Kigo Kivu Choice Oscar Ntihuga, avuga ko kuba baroroherejwe mu bworozi bwabo bituma umusaruro babona uba umeze neza wujuje ubuziranenge kandi ko ukunzwe ku isoko ry’imbere mu Rwanda no mu mahanga.
Yagize ati “Amabwiriza y’ubuziranenge tuyifashisha mu bikorwa byacu haba ku bikoresho byo mu bworozi bw’amafi dutumiza hanze, mu mikorere yacu ya buri munsi , ibiryo tugaburira amafi, kubungabunga umusaruro no kuwugeza ku isoko.”
“Umusaruro tubona ni Toni 15 buri munsi, tuwohereza ku masoko ya Rubavu, Kigali na Rusizi umeze neza kandi hari n’abaturangurira bajya kuwucuruza no mu mahanga. Tuzakomeza gukora ibishoboka byose ngo umusaruro wiyongere cyane.”
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Nathan Kabanguka, we, ashishikariza abantu kurya amafi n’ibiyakomokaho, hagamijwe kurwanya imirire mibi.
Ati “Ifi ikungahaye ku byubaka umubiri, bityo rero ni iy’agaciro cyane, irakenewe kugira ngo abantu bayirye bibashe kugira ubuzima bwiza. Kuba umusaruro w’amafi ukomeje kwiyongera ni ibyo gushimwa. Abacuruzi bawukwirakwiza mu baturage bityo indyo yuzuye ikaboneka kuri buri wese.”
Ubwiyongere bw’umusaruro w’amafi, bujyanishwa no kubungabunga ubuziranenge bwawo ariho Hakizimana Naivasha Bella, Umukozi muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge muri RSB, avuga ko hafashwe ingamba zitandukanye kugira ngo umusaruro w’amafi ukomeze gufasha Abanyarwanda kwihaza mu mirire myiza.
Ati “RSB ifatanije na MINAGRI n’abandi bafatanyabikorwa bashyizeho amabwiriza y’ubuziranenge yifashishwa mu bworozi bw’amafi arebana n’ubuziranenge bw’ibiryo bigaburirwa amafi, ay’ibikoresho n’imikorere myiza, kubungabunga umusaruro.”
U Rwanda ni igihugu gifite amazi abereye ubworozi bw’amafi kuko hafi 8% by’ubuso ari amazi ashobora kubyazwa umusaruro mu rwego rw’ubworozi bw’amafi, ariko kandi umunyarwanda akaba arya gusa hafi ibilo 3,5 by’amafi ku mwaka, nyamara nta gipimo ntarengwa yemerewe kuko nta ngaruka zindi mbi agira ku buzima.
