Akajagari kagaragara mu mikoreshereze y’ubutaka kagiye gucibwa
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka cyatangiye kuganiriza abayobozi bungirije b’Uturere dutandukanye mu gihugu n’abakora muri serivisi z’ubutaka ku bijyanye no kunoza imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka, hacibwa akajagari kari kakigaragaramo, kugira ngo hihutishwe iterambere ry’Igihugu binyuze mu mikoreshereze inoze y’ubutaka.
Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’Igihugu, gitegurwa hagendewe ku cyerekezo 2050 cy’u Rwanda, aho biteganyijwe ko muri uyu mwaka abaturage bazaba batuye Igihugu bazaba ari miliyoni 25,8 haba harabayeho kubahiriza gahunda zo kuboneza urubyaro bakazaba ari miliyoni 21,1 bavuye kuri miliyoni zisaga 13 bariho mu 2022.
Bamwe mu bayobozi bitabiriye ibi biganiro, nabo bemeza ko ibijyanye n’imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka byari bikigaragaramo ibibazo, gusa ngo aho batangiye kubona igishushanyo mbonera bimwe muri ibyo bibazo bigenda bikemuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Gashema Janvier, yagize ati “Icyo twishimira ni uko twatangiye kubona ibishushanyo mbonera byemejwe n’inama y’abaminisitiri bidufasha gushyira mu bikorwa imikoreshereze y’ubutaka kuko hakirimo imbogamizi, ariko tugishakira ibisubizo twifashishije igishushanyo mbonera, bijyanye no kurengera ubutaka buhingwa no gutura mu buryo buteguye neza.”
Umuyobozi Nshingwabokorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Uwamahoro Genevieve, nawe ati “Turimo kwigira hamwe icyakorwa kugira ngo hashyirwe mu bikorwa icyateganyirijwe ubutaka hanyuma dufashe abaturage gushyira mu bikorwa ubutaka bwabo bahuza n’icyo bwateganyirijwe, kuko hari abatuye ariko ubutaka bwabo buri mu buhinzi, kuri ubu harahindutse ubuhinzi, tuzabaganiriza kugira ngo bature ahabugenewe.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubutaka, Nishimwe Marie Grace, avuga ko kuganiriza abayobozi baturutse mu turere dutandukanye, bizatuma babafasha gushyira mu bikorwa iyubahurizwa ry’imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka, kugira ngo abaturage banamenye neza uko bakoresha ubutaka bwabo.
Yagize ati “Kimwe mu byitezweho muri ibi biganiro harimo kunoza neza imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka hacibwa akajagari, ariyo mpamvu hashyizweho ibishushanyo mbonera aho bigaragaza ibikorwa byagenewe ubutaka muri buri karere, aho gutura ukwaho no guhinga ukwaho n’ibindi bikorwa, igikurikiraho ni ubukangurambaga kugira ngo umuturage amenye neza icyo ubutaka bwe bwagenewe gukoreshwa.”
Biteganyijwe ko ubuso bwo guhinga buzongerwa bukagera kuri kilometero kare 12, 433 amashyamba n’ibindi byanya bizagira kilomero kare 7000, aho imijyi yubatswe, inyubako za leta n’ibindi hazangana na kilometero kare 3,980, naho amazi n’imbago zayo n’iz’imihanda ibyanyanya birinzwe n’ibishanga bizagera kuri kilometero kare 2,200.
Kuri ubu habarurwa imijyi 101 iteganyijwemo site z’imiturire, naho mu bice by’icyaro naho hateganyijwe site zigera ku 3000, aho biteganyijwe ko nibura muri buri Kagari hazajya habamo site y’imiturire.