Imikino

AGT: REG idafite Kami Kabange na Berreck yihimuye kuri Patriots bwa mbere muri Kigali Arena |AMAFOTO|

Bwa mbere REG itsindiye Patriot muri Kigali Arena Henry yubaka andi Mateka atwara igikombe cye cya mbere muri REG

Kigali Arena itari yuzuye nkuko uyu mukino wa Basketball umaze kubitumenyereza yari yakiriye Final y’igikombe cy’Agaciro “Agaciro Basketball Tournament”.

Ibirori by’uyumukino byatangijwe n’imikino y’abakiri bato batarengeje imyaka 17 yatangiye saa kumi z’umugoroba ikipe ya The Hoops itsinda Elite amanota 104-100.

Abari muri Kigali Arena ntibishwe n’irungu dore abakobwa n’abahungu Bari babucyereye kubataramira.

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ikipe ya The Hoops yinjiye ikibuga yisobanura na APR BBC (W)

Abakinnyi The Hoops yitabaje:

Mwizerwa, Imanizabayo, Micomyiza, Munezero, Mukantwari, Iryimanivuze, Nyiramugisha, Ishimwe, Rutagengwa, Butera, Niyonkuru na Izuguriza

Abakinnyi APR BBC (W) yitabaje:

Butumuke, Twisungumukiza, Umuhoza, Tuyisenge, Iradukunda, Bakoko, Mugisha, Uwizeye, Akimana, Umuhoza, Uwase na Umugwaneza

Uko umukino wagenze:

Agace ka 1 THE HOOPS 20-14 APR BBC, Agace ka 2 The Hoops 16-15 APR BBC, Agace ka 3 THE HOOPS 15-16 APR BBC, Agace ka 4barinako kanyuma THE HOOPS 15-7 APR BBC

Umukino urangia THE HOOPS itsinze 66-52 APR BBC

Saa mbiri zishyira saa tatu ikipe ya REG yagombaga kwisobanura na Patriot umukino watinze gutangira dore ko byari biteganyijwe ko utangira saa mbiri zuzuye ibintu bitishimiwe nabiyabiriye umukino.

Abakinnyi Patriot yitabaje:

Nijimbere g., Sagamba s., Pegues darri, Makiadi, Kasongo junior, Ishimwe D., Ruzigande A., Ndayisaba D., Habineza S., Mugabe A., George Z. na Niyongabo S.

Abakinnyi REG BBC yitabaje:

Gatsinzi T., Mukengerwa B., Nsobozwa Z., Ishimwe P., Shyaka O., Sangwa A., Kaje E., Nshizirungu, Mor Fall, Kubwimana A., Mudahunga JC na Ngandu B.

Uko umukino wagenze:

Agace ka 1. PATRIOTS 14-6 REG BBC Agace ka 2. PATRIOTS 5-20 REG BBC Agace ka 3.PATRIOTS 14-24 REG BBC Agace ka 4 arinako umukino warangiy PATRIOTS 17- 17 REG BBC

Umukino urangir PATRIOTS BBC 50-61 REG BBC

Murenzi Romeo niwe wahize abandi mucyiciro cy’abato noho Micomyiza Rosine aba awahize abandi mubari n’abategarugori Shyaka Olivier wa REG ahiga abandi mucyiro cy’abagabo

Shyaka Olivier wabaye MVP

Ikipe yabaye iyambere yahembwe miliyoni ebyiri (REG na The hoops), iyabaye iya kabiri (Patriot na APR BBC (W) ihembwa ibihumbi 500.

Abafana ba REG bishimira intsinzi

Tubibutse ko iri rushanwa ryateguwe murwego rwo gukomeza kwizigamira mukigega Agaciro duharanira kwigira nk’Abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button