Amakuru

Afurika y’Epfo: Nyuma y’uko Umukobwa wa Mandela yitabye Imana byatangajweko yari yaranduye icyorezo cya Coronavirus

umukobwa wa Mandela witwa Zindzi Mandela uherutse kwitaba Imana kuri uyu wa mbere, aguye mu bitaro bya Johannesburg muri Afurika y’epfo ku myaka 59, byamaze gutangazwa ko kuri uwo munsi bari bamupimye maze bamusangamo icyorezo cya Coronavirus.

Zindzi Mandela,niwe wari umukobwa muto wa Nelson Mandela akaba n’umurwanashyaka warwanyije ivanguramoko ‘apartheid’, yamubyaranye n’uwahoze ari umugore we Winnie Madikizela-Mandela.

Uyu na we afatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge bw’abirabura muri iki gihugu ndetse akabiherwa izina rya ‘Mother of Nation’ bishatse kuvuga umubyeyi w’igihugu.

Azwiho kuba yarafungwanywe n’umugabo we Nelson Mandela bose bazira kurwanya akarengane kakorerwaga abirabura babanye ubwo hari mu mwaka wa 1957, gusa baje gutandukana mu mwaka wa 1996 nyuma y’imyaka irenga 38 babana.

Umuhungu wa Zindzi Mandela yabwiye igitangazamakuru cya SABC ko bitumvikana niba ari iiki cyorezo cya coronavirus cyamuhitanye. Atangazako ko nyina araza gushyingurwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu gihugu cya Afurika y’epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button