Amakuru

ADEPR mu rugamba rwo kuzahura uburezi mu bigo byayo

Itorero ADEPR mu Rwanda ririfuza kugarura isura uburezi butangirwa mu bigo byayo bwari bufite mu myaka yo hambere ku buryo buri wese yifuza kuharerera.

Iri torero ryizihije yubile y’imyaka 75 ishize ritangije uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda rishimirwa umusanzu waryo mu burezi bw’u Rwanda.

Imyaka 75 irashize ADEPR itangije ishuri ribanza rya Nyakabwende mu Murenge wa Nyakabuye, naho ishuri ryisumbuye rya mbere ni GS Gihundwe ryo rimaze imyaka 50. Aya mashuri yombi ari mu karere ka Rusizi.

ADEPR yakomeje gushyira imbaraga mu burezi yongera umubare w’amashuri, ubu ifite abanza n’ayisumbuye 316 mu gihugu hose, harimo 66 yo mu rurembbo rwa Gihundwe. Ayo mashuri yose  arimo abarezi 3477 n’ abanyeshuri 154 511.

Umushumba mukuru wungirije w’iri torero Reverend Pasteur Eugene Rutagarama yavuze ko nk’itorero bo babona ko urugendo rukiri rurerure, ngo barifuza kugira uburezi bukomeye cyane bwifuzwa na buri wese nk’uko byari bimeze mu myaka yo hambere

Kwizihiza Yubile y’imyaka 75 ADEPR imaze irerera u Rwanda byahuriranye no gusoza icyumweru cy’uburezi muri iri torero.

Ni icyumweru cyakozwemo byinshi byiganjemo ibizamura ireme ry’uburezi mu mashuri ndetse n’ibikora ku mibereho y’abaturage.

Minisiteri y’Uburezi yatumye Christophe NSENGIYAREMYE, umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri  iyi Minisiteri ngo ashimire iri torero ku musanzu waryo mu burezi.

Mu gukomeza gukuza ireme ryabwo ariko uyu yasabye ko hakomeza kubaho ubufatanye mu nzego zose.

GS Gihundwe yatangirijwemo uburezi bw’amashuri yisumbuye yagaragaje ko ifite imishinga yo kubaka ibikorwaremezo ikeneye miliyoni zisaga 100.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button