Abunzi bagize uruhare mu kugabanya imanza mu nkiko
Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda yatangaje ko Abunzi bakemura ibibazo birenga ibihumbi 60 mu mwaka umwe, byakabaye bijyanwa mu nkiko kandi umubare munini ukaba uw’abanyurwa n’imikirize yabyo, ku buryo badakenera kwitabaza inkiko.
Umunyarwanda yabonye uko abantu babana, aca umugani uvuga ko nta zibana zidakomanya amahembe.
Mu gufasha abaturage kwikemurira ibyo bibazo batagombye gusiragira mu nkiko, Leta y’u Rwanda yashyizeho komite z’abunzi zikemura ibibazo bitari mu byaha nshinjabyaha.
Mu biganiro bihuriyemo ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, birebera hamwe uko abaturage bagerejwe serivisi z’ubutabera kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023 Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabera, Anastase Nabahire, yavuze ko nyuma y’imirimo yakozwe n’Inkiko Gacaca, byagaragaye ko Abanyarwanda bashobora kwikemurira ibibazo hitabajwe inkiko.
Yagaragaje ko komite z’Abunzi mu mwaka zikemura ibibazo birenga ibihumbi 60 kandi hafi ya byose bikemurwa neza.
Ati “Komite z’abunzi iyo urebye imirimo zikora ku mwaka, zakira ibibazo birenga ibihumbi 60, zikabikemura ku gipimo cya 95%, ibindi bisigaye bizamo kujurira ariko nanone inkiko zabirebamo zikemeza ko ibyo Abunzi bari barakoze ku gipimo cyo hejuru ya 90% byujuje ubuziranenge.”
Nabahire yavuze ko u Rwanda rwashyizeho politiki y’ubutabera nkurikiranabyaha na politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, byose bigamije kugabanya imanza zijyanwa mu nkiko.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko, Me Andrews Kananga, yavuze ko hari ibibazo bito bidakwiye kugera mu nkiko, biba bigomba gukemukira hasi kuko bibateza igihombo.
Ati “Mu nzego z’ubutabera nk’inkiko hajyeyo ibibazo bikomeye, aho gusanga umuntu ajya mu rukiko aburana igitoki, aho gusanga umuntu ajya mu rukiko aburana metero kare y’umurima we ngo amare imyaka itanu. Ibyo bintu bikemurirwe hariya.”
Me Kananga yavuze ko kuba ibibazo bimwe bikijya mu nkiko biterwa n’uko abaturage badasobanukiwe amategeko na gahunda zishyirwaho zo kubikemura, bituma bumva ko igikomye cyose bagomba kwerekeza ku rukiko.
Raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere yagejejwe kuri Sena y’u Rwanda kuwa 23 Werurwe 2023, yerekanye ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2020/21 mu nkiko zose zo mu Rwanda harimo imanza 78.859 mu gihe mu mwaka ushize wa 2021/22, mu nkiko hose harimo imanza 84,243.
Minisiteri y’Ubutabera ikangurira abaturage kubanza kuganira ku kibazo bafitanye, kuva ku nzego z’ibanze kugera ku rwego rw’abunzi byananirana bikabona kujya mu nkiko.
Komite y’Abunzi ku rwego rw’Akagari n’Umurenge igizwe n’abantu barindwi, batorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa.
Ibibazo bikemurwa na komite y’abunzi harimo ibyerekeye imitungo yimukanwa n’itimukanwa, kutubahiriza amasezerano hagati y’abantu ku giti cyabo bitarengeje agaciro ka miliyoni eshatu n’ibibazo by’umuryango bidasaba gufata icyemezo ku irangamimerere y’abantu.