AmakuruUbukungu

Aborozi bibukijwe kugaburira amatungo ibyujuje ubuziranenge kugira ngo babone umusaruro ukwiye

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, RSB, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere Imikurire y’Umwana, NCDA, bongeye kwibutsa aborozi kugaburira amatungo yabi ibyujuje ubuziranenge kugira ngo babone umusaruro ukwiye.
Mu bukangurambaga bukorwa n’ibyo bigo na Minagri, bibutsa aborozi ko ubuziranenge bw’ibiryo by’amatungo bugira uruhare mu buzima bwayo bukanongera umusaruro kandi bukayarinda indwara bityo nabo bagakuramo inyungu kuko umusaruro wiyongera kandi batakaje bike.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza muri RSB, Gatera Emmanuel, avuga ko leta yiyemeje gushyigikira abari muri iyi gahunda kandi ko yatangiye gutanga umusaruro.
Yagize ati “Leta yiyemeje gukomeza gushyigikira iterambere ry’inganda zikora ibiryo by’amatungo hifashishijwe koroshya serivisi z’ubuziranenge kuko ziri mu bafatanyabikorwa b’ingenzi bafasha mu kongera umusaruro w’ubworozi.”
“Muri uko koroshya no kwihutisha serivisi bigamije gushyigikira gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere ry’inganda no kwigira. Ku nganda nto n’iziciriritse zihabwa serivisi nta kiguzi zisabwa. Ikiguzi cya serivisi ku nganda nini nacyo cyaragabanyijwe cyane.”
Ni serivisi zishimiwe n’abafite inganda zitunganya ibiryo by’amatungo ndetse n’aborozi kuko byagabanyije ikiguzi batangaga ndetse n’umusaruro ukiyongera ku borozi kuko batagitinda kubona ibiryo by’amatungo nka mbere ndetse byagabanyije n’ibyangirikaga igihe byatumizwaga mu mahanga.
Umuyobozi w’uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo rwa Zamura Feeds, Ndekezi Richard, yagize ATI “Koroshya no kwihutisha itangwa rya serivisi z’ubuziranenge ni icyemezo cyiza cyane dushimira Leta. Mu minsi ishize twishyuye hafi miliyoni 6 kugira ngo ibicuruzwa byacu 9 bihabwe ibirango ariko ubu ukurikije ibiciro bishya ntibizarenza 900,000 gusa.”
Nzabakurana Jean Marie Vianney, yororera ingurube mu murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze, nawe yagize ati “Iyo ibiryo by’amatungo bikozwe byujuje ibisabwa, bitera amatungo gukura neza, cyane cyane ingurube zibaho neza zikanabyara neza, ariko iyo ibyo biribwa bigabanutse bidutera ibihombo kuko ntizikura neza ngo zibyibuhe zinororoke.”
Mu mpinduka zabayeho muri serivisi ya Zamukana Ubuziranenge ni uko igihe cy’uburambe bw’ikirango cy’ubuziranenge cyavuye ku myaka ibiri kijya kuri itanu ndetse no kwandikisha usaba ubuziranenge ni Ubuntu ku nganda nto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button