Amakuru

Abo mu nzego z’umutekano basoje amahugurwa yo gucunga ububiko bw’intwaro

Mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kamena, hasojwe amahugurwa y’iminsi itanu ajyanye no kugenzura no gucungira umutekano ububiko bw’intwaro nto n’amasasu.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’ikigo cyo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba gishinzwe kugenzura intwaro nto n’amasasu (RECSA), yitabiriwe n’abagera kuri 24 bo mu nzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS).

Ubwo yasozaga aya mahugurwa, umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko ayo mahugurwa ategurwa hagamijwe kongerera ubumenyi n’ubushobozi abo mu nzego z’umutekano bakoresha intwaro mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati: “Gucunga neza intwaro ni ngombwa cyane kuko bifasha kuzamura umutekano, ituze n’umudendezo rusange hamwe no gukorera mu mucyo. Ububiko bw’intwaro budacunzwe neza bushobora kuba intandaro y’iturika ry’ibisasu bikomeretsa cyangwa bigahitana ubuzima ndetse no gusenya ibikorwaremezo n’ibikoresho n’ibikoresho bihenze.”

Yasabye abasoje amahugurwa kuzakoresha neza ubumenyi bakuye mu mahugurwa kugira ngo imicungire y’ububiko bw’intwaro irusheho gukorwa neza kandi kinyamwuga.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’igenamigambi muri RECSA, yavuze ko zimwe mu ngamba zo gukemura ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’intwaro nto mu karere ari ugucunga neza ububiko bw’intwaro hashyirwaho uburyo bw’imicungire y’intwaro zikoreshwa mu gihugu bukora neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button