Amakuru

Abitabiriye umuganda bakanguriwe gahunda ya Gerayo Amahoro

Nk’uko bimenyerewe ko mu cyumweru cya nyuma cya buri kwezi mu  Rwanda, abaturage hirya no hino mu gihugu bitabira umuganda, uyu munsi watangiwemo ubutumwa bwa Gerayo.

Gukoresha umuhanda neza hirindwa impanuka bituma umuhanda utekana kandi ukishimirwa na buri wese uwukoresha.

Biri mu byibanzweho  mu bukangurambaga bwa Gerayo, bwatanzwe mu muganda wabereye hirya no hino kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi, mu rwego rwo kubakangurira  kwirinda  ibiteza impanuka.

IBYASABWE ABAKORESHA UMUHANDA:

Kirazira gutwara wanyoye.

Wikoresha Telefone mu gihe utwaye

Reka gutwara ikinyabiziga igihe utwaye cyangwa ufata imiti ikomeye.

Buri gihe gendera mu gisate cy’iburyo.

Igisate cy’ibumoso gikoreshwa gusa igihe ugiye kunyura ku bindi binyabiziga Kandi ugahita ugaruka iburyo.

Ubahiriza umuvuduko wagenwe

Ubahiriza imirongo Abanyamaguru bagenewe kwambukiramo umuhanda.

Irinde uburangare ubwo ari bwo bwose mu gihe utwaye.

Abanyamaguru basabwa kwirinda uburangare mu gihe cyo kwambuka umuhanda.

Abana bibukijwe kujya bambuka umuhanda bari kumwe n’umuntu Mukuru Kandi abafashe ukuboko.

Bibukijwe Kandi kuticara imbere mu modoka no kwambara kasike igihe bari kuri moto.

bana iteka, babuzwa gushyira umutwe cyangwa ukuboko hanze y’imodoka.

batwara amagare basabwe kutarenza saa Kumi n’ebyiri batwaye igare kuko ritagira amatara abamurikira.

Abatwara moto nabo basabwe kwirinda uburangare ubwo ari bwo bwose bwateza impanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button