AmakuruUburezi

Abiga muri RP Tumba bahawe umukoro wo kunyomoza abapfobya n’abagoreka amateka ya Jenoside 

Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’imyuga n’Ubumdnyingiro rya Tumba College, basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa umukoro wo kunyomoza abakomeje gupfobya no kuyagoreka.

Mu butumwa bahawe n’abayobozi mu nzego zitandukanye ku itariki 11 Mata 2025 mu gukorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye muri RP Tumba College, abanyeshuri bibukijwe ahaturutse urwango rwabibwe mu Banyarwanda rukabageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi basabwa kunyomoza abakomeje gupfobya no kugoreka amateka.

Hon. Depite Diogène Bitunguramye, yagarutse ku mateka ya Jenoside, avuga ko inkomoko muzi y’ingengabitekerezo y’urwango iva ku mwaduko w’abazungu, kuko mbere yaho Abanyarwanda bari babanye mu mahoro.

Yagize ati “Amacakubiri yadutse nyuma y’uko u Bubiligi bugeze mu Rwanda mu 1916 kugeza mu 1962, busenya imigenzo n’imiziririzo by’u Rwanda, buzana intekerezo nshya zicamo Abanyarwanda ibice, bubagabanya mu moko bugendeye ku ndeshyo bubabibamo amacakubiri.”

“Mugomba kwigira kuri ayo mateka ashaririye Igihugu cyanyuzemo mugakuramo isomo kuko ubumwe bw’Abanyarwanda buruta ibyabatanya.”

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rulindo, Murebwayire Alphonsine, yasabye abanyeshuri biga muri Tumba College kugira uruhare mu kurwanya abakiri mu ndorerwamo y’amoko kuko ariyo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Turabasaba umusanzu wo kudufasha kurwanya abakibona mu ndorerwamo y’amoko, kuko icyo ikora ni ukumunga, kwica urubyiruko n’abandi bikadindiza gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Rubyiruko imbere heza harahari ariko nanone haraharanirwa, ntabwo wahagera ugifite ya ndorerwamo y’amacakubiri, ntiwahagera ugifite ibikikumunga mu mutima wawe, ibyo byose nitubirwanya bizadufasha kugera aheza.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko kurwanya amacakubiri bitazakorwa n’ubuyobozi gusa, ahubwo bisaba uruhare rwa buri wese.

Ati ‟Rubyiruko banyeshuri ndabasaba kugira uruhare rugaragara mu kurwanya abashaka kutugarura mu bihe bibi bya Jenosdie twabayemo, munyomoze abapfobya Jenoside cyangwa se abagoreka amateka y’Igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Mwakoresha imbuga nkoranyambaga ariko n’uburyo bwo kwandika ubuhamya ukabushyira mu gitabo ni ibintu byiza cyane, bituma amateka atibagirana ariko n’abahakana bakabona gihamya zibanyomoza.”

Bamwe mu banyeshuri ba RP Tumba College bishimiye impanuro bahawe kuko zibafasha kumenya neza amateka Igihuhu cyanyuzemo bityo no kurwanya abayagoreka bikaborohera kuko baba bazi ukuri igisigaye ari ukujya bayasobanura neza.

Umuyobozi wa Tumba College, Eng. Mutabazi Rita Clémence, yihanganisha imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agahamya ko bazakomeza kubaba hafi no kubafasha kwiteza imbere binyuze mu muco bamaze kwimika wo gucanira imiryango 20 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka.

Ati “Mu bikorwa by’ingenzi dukora nk’ishuri byongerera icyizere abarokotse Jenoside, twahisemo kubacanira urumuri, aho buri mwaka duhitamo imiryango 20, abanyeshuri ndetse n’abakozi tukifatanya n’iyo miryango tukayiha urumuri.”

“Ikindi dufasha urubyiruko gusura inzibutso za Jenoside kugira ngo bige amateka nyakuri, bazabe abahamya bafite intwaro zifatika zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Imiryango y’abarokotse Jenoside yagejejweho umuriro n’abiga muri Tumba College, muri iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni iyo mu Mirenge itanu yo mu Karere ka Rulindo ariyo Bushoki, Murambi, Cyinzuzi Burega na Kinihira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button