Amakuru

Abasoje ikiciro cya 12 cy’itorero ry’inkomezabigwi basabwe guharanira ubumwe

Urubyiruko rw’abasore n’inkumi rugera ku 56.848 barangije amashuri yisumbuye basoje Itorero ry’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 basabwa guharanira, basabwa guharanira guteza imbere ubumwe, gukora cyane, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwirinda ivangura iryo ariryo ryose.

Iri torero ryatangiye ku wa 27 rigasozaa ku wa 29 Ukuboza 2024, rizakomereza ku bikorwa by’urugerero rudaciye ingando ruteganyijwe kuva ku wa 13 Mutarama kugeza ku wa 28 Gashyantare 2025.

Asoza iri torero, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Uwitonze Mahoro Eric, yashimiye urubyiruko kuba barakurikiye ibiganiro bahawe mu Itorero, abasaba kuzarangwa n’umurava mu mirimo y’Urugerero rudaciye ingando ruteganyijwe kuva ku wa 13 Mutarama kugeza ku wa 28 Gashyantare 2025.

Yabasabye kandi gushyigikira amahitamo ya Guverinoma y’u Rwanda yo kuba umwe, gutekereza byagutse no kubazwa inshingano, abibutsa ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo bwatumye Igihugu cyacu cyarashoboye kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubu kikaba gikataje mu iterambere.

Ati ” Turabasaba gukomeza kunga ubumwe kuko nibwo bwatumye Igihugu cyacu cyongera kwiyubaka bitugeza kuri iri terambere mubonana. Ibyo byose muzabikora muzirikana ko mugomba kujya mubazwa inshingano mubyo muzaba mukora byose.”

Abasoje ikiciro cya 12 cy’itorero ry’inkomezabigwi basabwe guharanira ubumwe

Yagarutse ku Cyerekezo 2050, yibutsa ko mu nkingi zigize icyo Cyerekezo harimo kubakira ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, abasaba kwimakaza ubumwe, ubupfura, ubwangamugayo, ishyaka n’ubuvandimwe, bagendera kure amacakubiri, ubugome, ubuhemu, ubugwari no kuba nyamwigendaho. Kwiga byaba ari impfabusa tudakomeye ku ndangagaciro z’umuco wacu.

Yakomeje agira ati “Ndabashishikariza gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mwirinda abazayibazanaho mukababwira muti ‘CIRA BIRARURA’, kabone n’ubwo yaba ari umubyeyi wawe. Mufite amahirwe yo gukurira mu Gihugu cyiza cyita ku Banyarwanda bose nta vangura, mwirinde ko hagira ubayobya ku mbuga nkoranyambaga, murangwe no gushishoza no kwimakaza icyiza igihe cyose, umurava wo gukora, mwite ku bibazo no kubishakira ibisubizo kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.”

Iri Torero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, ryasojwe none, urubyiruko rwagitabiriye ruzakomereza ibikorwa by’urugerero rudaciye ingando ruteganyijwe kuva ku wa 13 Mutarama kugeza ku wa 28 Gashyantare 2025.

Basabwe guharanira amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button