Abasirikare 2000 n’abapolisi basimbuye abushije ikivi i Cabo Delgado
U Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi bagomba gusimbura bagenzi babo barenga 2000 bamaze igihe mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Aba basirikare n’abapolisi bahagurutse ku Kibuga Mpuzamanga cy’Indege cya Kigali, kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga mu 2023. Umuhango wo kubaherekeza witabiriwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Ku kibuga cy’indege cya Kigali hari kandi Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Sano.
Aba basirikare n’abapolisi bayobowe na Maj Gen Alexis Kagame biteganyijwe ko bagomba gusimbura bagenzi babo barenga 2000 bamaze igihe i Cabo Delgado mu rugamba rwo guhangana n’iterabwoba.
Mu butumwa Maj Gen Nyakarundi yahaye aba basirikare n’abapolisi yabibukije ko mu kazi kabo i Cabo Delgado bagomba kuzarangwa n’ubwitange, ikinyapupfura, umurava n’ubumuntu.
U Rwanda rwohereje bwa mbere abasirikare i Cabo Delgado ku wa 9 Nyakanga 2021. Bari bagiye mu butumwa bwo gufatanya n’ingabo za Leta y’icyo gihugu mu kurwanya iterabwoba.
U Rwanda rwagiyeyo binyuze mu masezerano y’ubufatanye ku busabe bwa Mozambique yari ikeneye ubufasha bwihuse.
Ingabo z’u Rwanda ziherereye mu bice bya Palma na Mocimboa da Praia ariko mu gihe humvikanye aho ibyihebe byisuganyirije zivugana n’iza SADC zikajya gusenya ibirindiro byazo.
Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri Ingabo z’u Rwanda zigeze mu Ntara ya Cabo Delgado kuri ubu umutekano wongeye kuboneka ndetse abaturage hafi ya bose basubiye mu byabo.