Amakuru

Abapolisi 40 batangiye amahugurwa ajyanye no kubungabunga amahoro

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Kamena, abapolisi 40 batangiye amahugurwa arebana n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ni amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, abera mu kigo cya Polisi cy’amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR).

Aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abapolisi bushingiye ku bipimo Mpuzamahanga ngenderwaho mu kubungabunga amahoro mu bijyanye no kuyobora ibikorwa, kuyobora abapolisi, kurengera uburenganzira bwa muntu, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage no kubazamurira ubushobozi.

Mu bindi harimo ibijyanye no kurengera abaturage b’abasivili, gukoresha imbaraga no gufata no gufunga igihe bari mu butumwa bw’amahoro.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, afungura ku mugaragaro aya mahugurwa, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyira amahugurwa ku mwanya wa mbere mu rwego rwo guhangana n’ibihungabanya umutekano wo mu gihugu imbere ndetse no hanze ya cyo mu butumwa bw’amahoro.

Yashimiye ubufatanye burangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya UNITAR mu bijyanye no kongera ubushobozi, ubunararibonye mu bikorwa byo guharanira umutekano no mu zindi ngeri zitandukanye.

Yagize ati:”Mbere y’uko abapolisi boherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, babanza guhugurwa bakigishwa inzitizi bashobora guhura na zo mu butumwa bw’amahoro.”

Yagaragaje ko aya mahugurwa ategura abapolisi b’umwuga  kuba intangarugero mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye hirya no hino ku Isi bijyanye n’ibipimo ngenderwaho mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button