
Abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bo muri Wisdom Schools n’abaturuka muri Kenya bitabiriye amarushanwa mpuzamahanga ya East African Junior Debate Tournament 2025 bahamya ko gutozwa gushaka ibisubizo by’ibibazo Afurika ifite bakiri bato byabubatsemo ishyaka ryo guharanira ko uyu mugabane ugomba gushyira hamwe.
Aya marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye 415 baturutse mu mashuri 17 yo mu gihugu cya Kenya bahuye n’abo muri Wisdom Schools 120 afite intego yo kubaka Afurika ishyize hamwe mu ntumbero y’iterambere no kwigira.
Umuyobozi Mukuru wa Wisdom School yateguye aya marushanwa, Nduwayesu Elie, yavuze ko aya marushanwa agamije gutoza abana gusabana no kwigira hamwe ibibazo Afurika ifite ndetse bagatangira no kwiga kubishakira ibisubizo aho guhora babyiteze ku mahanga ya kure.
Yagize ati “Abana nk’aba nibo Afurika y’ejo hazaza. Bagomba guhurira hamwe bagatangira kwiga ku bibazo uyu mugabane ifite bakabimenya, bagatangira no gutekereza ku bisubizo byabyo bakubaka Afurika ikomeye ntibisuzugure kuko uyu mugabane ifite byose igisigaye ni ukuwukorera neza.”
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye aya marushanwa, bemeza ko kuba bahurora hamwe bakiga ku bibazo Umugabane wa Afurika ufite bibungura ubumenyi bwisumbuye kandi ko bibatera imbaraga zo gutangira gutekereza ku bisubizo bizakemura ibyo bibazo.
Tselot Mesfin ni umunyeshuri wo muri Kasarani High School yo muri Kenya, yagize ati “Iyo urebye abayobozi bo muri Afurika usanga abenshi barangaye badashaka gukemura ibibazo biriho ubu. Turi gusobanukirwa n’ibibazo Afurika ifite ndetse no gutangira gushaka ibisubizo mu gihe kizaza.”
“Twifuza Afurika ishyize hamwe itarangwamo intambara ahubwo iteza imbere uburezi, ubuzima n’irindi terambere aho guhora mu bibazo batezwa n’amahanga.”
Topazi Honoré wiga muri Wisdom School uvuga ko kuba bahura na bagenzi babo bo muri Kenya bibubakamo imbaraga zo gukomeza kwishyira hamwe nk’abanyafurika bahuje umuco ndetse n’umugabane bikabafasha kwigira badategereke amahanga.
Ati “Hari abibwira ko ngo kugira ngo ukore ibyiza ari uko wahura n’abavuye i Burayi, Amerika cyangwa muri Aziya nyamara bakirengagiza ko Afurika ubwayo yifitemo ibisubizo. Nidushyira hamwe rero tuzabigeraho.”
Aya marushanwa yahuje aba banyeshuri yibanze ku gusoma neza amagambo mu cyongereza ndetse no kuvugira mu ruhame, ibiganiro mpaka ku ngingo zitandukanye zibanda ku bibazo Umugabane wa Afurika ufite.