Abanyamakuru biyemeje kurangurura ijwi ryo guteza imbere umutekano wo mu muhanda
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hasojwe ikiganiro nyunguranabitekerezo cy’iminsi ibiri kirebana no kumenyekanisha no gutangaza amakuru ku mutekano wo mu muhanda.
Ni ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, Umuryango urengera ubuzima (HPR) n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru (RMC) cyabaga mu cyumweru mpuzahanga cyahariwe umutekano wo mu muhanda.
Ubwo yasozaga iki kiganiro, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko iki kiganiro n’ubwo ari ubwa mbere kibaye gifatiwemo ingamba z’ingenzi Kandi ko kitezweho gutanga umusaruro ugaragara.
Yagize ati: “Abanyamakuru ni umusemburo w’impinduka zifuzwa kuzagerwaho mu rwego rwo kwigisha abakoresha umuhanda uko bakwiye kuwukoresha hirindwa impanuka zihitana ubuzima bwa benshi zikanangiza imitungo. Uruhare rwanyu rwitezweho kuzazana impinduka mu kugabanya impanuka zihitana ubuzima bw’abakoresha umuhanda.”
CP Kabera yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bazakomeza gukurikirana ibyavuye muri ibi biganiro, harebwa uburyo kugeza ubutumwa ku bakoresha umuhanda bishyirwa mu bikorwa.
Ati:”Abanyamakuru muri ijwi ry’abaturage kandi mukurikirwa na benshi, iyo mwigishije barabumva, mwatanga ubutumwa bukumvikana kuko bugera kure hashoboka bityo ibiganiro twagiranye bizaba umusemburo wo gukangurira abaturage gukoresha umuhanda neza. ”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije ko ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ buzakomeza hirya no hino mu gihugu, aho abakoresha umuhanda bazakomeza kwigishwa uko bakwiye kwitwara birinda impanuka.
Ati: ” Mu Rwanda tugendera i buryo bw’umuhanda, ariko haracyagaragara abantu bateza umuvundo mu mihanda aho usanga aho ufite ibisate bibiri bihuje icyerecyezo, utwaye ikinyabiziga agendera ibumoso akigumirayo n’andi makosa atandukanye. Igihe kirageze ko buri wese yumva ko umutekano wo mu muhanda umureba agafata ingamba zo kuwubungabunga.”
Umuyobozi Mukuru wa HPR, Dr. Innocent Nzeyimana mu butumwa yatanze, yavuze ko n’ubwo impanuka zihitana ubuzima bw’abantu ari nyinshi ariko kandi inyinshi muri zo zishobora kwirindwa.
Yagize ati: ” impanuka nyinshi ziterwa n’amwe mu makosa y’abatwara ibinyabiziga nko kugendera ku muvuduko mwinshi, kuvugira kuri telefone n’uburangare kandi ibyo byose byakwirindwa abantu bumvise ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano ya buri wese.
Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mbaraga ishyira mu guteza imbere umutekano wo mu muhanda ibinyujije mu bukangurambaga, ibikorwa bihoraho byo kubungabunga umutekano wo muhanda n’ingamba zitandukanye zo gukumira impanuka. ”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru (RMC) Mugisha Emmanuel, yavuze ko uruhare rw’itangazamakuru ari ukwigisha abaturage no kubashishikariza gushyira mu bikorwa ingamba zifatwa zigamije guteza imbere imibereho myiza yabo no kurengera ubuzima, bityo ko hari icyizere cy’uko ibyavugiwe mu biganiro bizamenyekanishwa kandi bigatanga umusaruro ugaragara mu kugabanya impanuka.