Iyobokamana

Abantu 86 bamaze guhitanwa na coronavirus, Ese biraterwa n’iki kugirango iki icyorezo gikomeze kwiyongera mu Rwanda?

Umwaka wa 2020 watangiye neza ndetse ntakibazo ntakimwe gihari ,abantu bishimye ibintu byose bimeze neza cyane, abantu basabana nkuko byari bisanzwe, bagenda amasaha yose uko babishatse ndetse bajya naho bifuza hose, gusa ntabwo ariko byaje gukomeza kuko mu kwezi kwa gatatu icyorezo cya coronavirus cyageze mu rw’imisozi igihumbi, giturutse mu gihugu cy’ubushinwa aho cyatangiriye, maze ibintu bitangira kuba bibi kuva ubwo.

Bigitangira ibintu ntabwo byari bikomeye cyane, abantu bumvaga bidakomeye gusa mu minsi micye cyane iki cyorezo kigeze mu Rwanda, Leta yahise ifata imyanzuro ikomeye cyane harimo guhagarika amashuri ndetse n’ibindi bikorwa bimwe na bimwe birahagarara, sibyo gusa kuko uko iminsi yagendaga yicuma niko icyorezo cyakomeje gukaza umurego maze Leta ifata umwanzuro wo gushyiraho gahunda ya Guma mu Rugo, ibintu byose birahagara burundu, abafite akazi bagakoreraga mu ngo zabo ndetse n’ingendo zirahagarara burundu.

Nyuma y’iminsi abantu bari muri gahunda ya Guma mu Rugo, icyorezo cyatangiye gusa nikigabanuka Leta itangira gufungura ibikorwa bimwe na bimwe, abantu bamwe barongera basubira mu kazi n’ingendo zirongera zirakomorerwa, gusa hashize iminsi abantu batangiye gutezuka ku kwirinda iki cyorezo, abantu bamwe bakagenda batambaye udupfukamunwa, bagahoberana ndetse n’ibindi bikorwa byinshi bitandukanye no kwirinda coronavirus.

Nkubu ngubu uragenda mu muhanda ugahura n’abantu batambaye udupfukamunwa n’amazuru ndetse ukabona nta nicyo bibabwiye, ugasanga abandi barimo gusangira inzoga ku icupa rimwe ndetse ari benshi cyane ukibaza niba batazi icyorezo cya covid-19 bikakuyobera, ndetse abandi barategura ibirori bitandukanye mu ngo zabo bagatumira abantu benshi kandi batandukanye ndetse n’ibindi bihabanye no kwirinda iki cyorezo, ibi byose rero nibyo biri gutuma coronavirus ikomeza kwiyongera aho kugirango irangire mu gihugu cyacu.

Kugeza ubu abamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda bamaze kugera ku 8,250 mu bipimo bigera ku 725, 804, abamaze gukira iki cyorezo bamaze kuba 6, 369 naho abakirwaye baragera ku 1,795, iki cyorezo kandi kimaze gutwara ubuzima bw’abantu bagera kuri 86 barimo barindwi bashya babonetse ku munsi wejo hashize tariki ya 30 Ukuboza 2020, harimo n’umwana w’umukobwa w’imyaka 13 ukomoka mu karere ka Nyamasheke, ibi rero bikaba bikomeje gutera ikibazo cyane ndtse bishoboka ko Leta ishobora kuzongera gushyiraho Guma mu Rugo.

Mu gihe urukingo rwa coronavirus rutari rwagezwa mu gihugu cyacu , kugirago abantu batangire bakingirwe iki cyorezo, Leta ikaba ikomeje gukangurira abantu kwirinda cyane iki cyorezo bambara udupfukamunwa n’amazuru neza ndetse bashyira intera ihagije hagati y’umuntu n’undi ndetse twirinda ikintu cyose cyatuma dukomeza gukwirakwiza icyorezo cya coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button