Abakristu bizihije Noheli muburyo budasanzwe
Abakristu bitabiriye kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, barishimira ko Umunsi Mukuru wa Noheli ubaye insengero na Kiliziya zabo zifunguye, bakavuga ko ari umwanya mwiza wo kujya gubishima Imana atari uwo kuryama.
Bishimira kandi ko umwaka irangiye bakiri bazima ariko by’umwihariko ko banyuze mu bihe bikomeye harimo no kuba insengero nyinshi mu gihugu zarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa bagahangayika ariko bo bakaba barabonye aho basengera mu mpera z’umwaka ariho bahera bashimirwa Imana, Leta n’abakristu babigizemo uruhare.
Ndayishimiye Marius ni umwe muri bo, yagize ati “Ni ibyishimo bidasanzwe kuba twahimbaje Noheli Kiliziya yacu ifunguye, muri iki gihe insengero nyinshi zirafunze, ariko turashima Imana yo yemeye ko tugeze kuri uyu munsi kiliziya yacu ifunguye imiryango. Rero ni ukwishimira ko Imana yemeye guca bugufi ikaza kubana natwe, yirengagije ikuzo yari ifite mu Ijuru.”
Uwanyirigira Alice, na we yagize ati “Ntabwo uba ari umunsi w’ikiruhuko cyo kuryama, ahubwo tugomba gusubiza amaso inyuma tukamenya ibyiza Imana yadukoreye, tukabyuka tukajya kuyisingiriza mu Ngoro yayo tuyishima. By’umwihariko turashima Imana ko kiliziya yacu ifunguye imiryango tukaba twabashije gusenga nta nkomyi. Urubyiruko n’abandi nibemere ko Yezu ari umucunguzi n’Umukiza w’abantu.”
Mu nyigisho yatanzwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, kuri uyu Munsi Mukuru wa Noheli, yavuze ko mu kwigira umuntu kwa Jambo bitamutesheje icyubahiro ahubwo ko byazamuye agaciro ka muntu mu maso y’Imana.
Ati “Yezu iyo yavugaga ko ari Umwana w’Imana baravugaga bati uratuka Imana, ariko aho gutesha Imana agaciro ahubwo yazamuye agaciro ka muntu n’icyubahiro ku buryo bukomeye. Yezu iyo bamuzaniraga umubembe yamukoragaho akamukiza, kandi ubundi iyo ukoze ku mubembe urandura. Mu kwigira umuntu kwa Jambo ntabwo byamutesheje agaciro rero, ahubwo byongereye agaciro n’icyubahiro bya muntu mu maso y’Imana.”
Uyu Munsi Mukuru wa Noheli wizihizwa tariki 25 Ukuboza buri mwaka, ukaba kandi wizihizwa n’abakristu bo mu mu madini n’amatorero atandukanye hirya no hino ku Isi.