Abagizweho ingaruka n’ibiza bagiye kubakirwa
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru bagiye kubakirwa kuri za site zitandukanye mu rugendo rwo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo biturutse ku mvura yaguye hagati ya tariki 2-3 Gicurasi 2023 byahitanye abantu 135, bisenya inzu 5694, izindi 6091 zirangirika ku buryo zashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga baramutse bagiye kuzibamo.
Aba baturage binjiye mu buzima bubi kubera ibyago bahuye na byo, ariko baremwamo icyizere n’uko abayobozi bo mu nzego nkuru za Leta uhereye kuri Perezida Paul Kagame bahagurutse bakajya kubihanganisha.
Ku ikubitiro Leta y’u Rwanda yatabaye abo ibiza byagizeho ingaruka, bahabwa ibiribwa n’ibiryamirwa, ibikoresho byo mu gikoni n’iby’isuku ndetse bahita bashakirwa aho kurambika umusaya.
Inganda zikora sima ebyiri na zo zatanze imifuka ya sima 3300 zishyigikira Leta ngo izoroherwe no kubakira abagizweho ingaruka n’ibiza.
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Mbere, tariki ya 8 Gicurasi 2023, yize ku gushakira ibisubizo ikibazo cy’ibiza byatewe n’imvura nyinshi mu bice by’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu ijoro ryo ku wa 2 Gicurasi rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023.
Umwe mu myanzuro yafashe ni uwo kwemeza gahunda n’ingamba zo gukomeza gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, kandi isaba inzego zibishinzwe guhita zibishyira mu bikorwa.