Ukwibohora ku nshuro ya 29 gusanze Rusizi iteye ite?
Akarere ka Rusizi ni kamwe mu Turere 7 tugize intara y’Uburengerazuba ntawabura kuvuga uko kabanje kuba indiri y’uruhuri rw’ibibazo ariko kuri ubu aka karere kishatsemo ibisubizo mu nkingi zose .
Bamwe mu baturage baganiriye na Kivupost bavuga uko babona akarere kabo yaba mu miyoborere;Iterambere;imibereho myiza ;umutekano …
Nzigiyamana Florent atuye mu kagari ka Kiyabo mu murenge wa Bweyeye avuga ko iwabo hari ibyagezweho aho iwabo basigaye bafite inzu igezeweho yo kwakira abashyitsi bagana umurenge wabo bitandukanye na mbere.
Aganira na Kivupost yagize ati:
“Bweyeye twateye imbere ibikorwa birivugira nubwo urugamba rw’iterambere rugikomeje;ha mbere aha nta mushyitsi wadusuraga tubone aho tumwakirira ariko hariya hujujwe inzu ku bufatanye n’itorero Anglican mu Rwanda ku buryo abatugana tubakira neza;n’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru ageze ino ndizera ko yabona aho arara.”
Akomeza avuga ko Bweyeye yari yarabaye indiri yabahungabanya umutekano ariko ko kuri ubu bitakiharangwa ;ingabo police n’izindi nzego zifatanya gucungira abaturage umutekano.
Ati:
“Mu myaka yashize wabaga wicaye mu rugo ukajya kumva amasasu aravuze guhera ubwo tugakwira imishwaro ;turashima Guverinoma y’u Rwanda yo idahwema gushakira abanyarwanda umutekano kuri ubu tukaba dutengamaye;inzego zacu turafatanya mu kwicungira umutekano ;tukanatangira amakuru ku gihe.”
Ibyagezweho ni byinshi gusa Muri Rusange reka turebe ibyagezweho mu Karere kose:
Mu myaka 29 ishize hari umuhanda umwe wa Kamembe-Bugarama na wo wari umeze nabi ariko kuri ubu Umujyi wamaze kubakwamo imihanda ya kaburimbo ifite kilometero zisaga 48.14 n’imihanda y’itaka ya kilometero 98.Feeder Roads)
Abaturage bagerwaho n’amazi kandi hafi ku kigero cya 94% biturutse ku nganda z’amazi zubatswe zirimo urwa Mwoya n’uriri ku Nkombo.
Icyanya cy’inganda kigezweho
Mu rwego rwo guteza imbere gahunda y’ibikorerwa mu gihugu, Leta y’u Rwanda ifite intego yo kongera umubare w’inganda zizubakwa mu byanya by’inganda icyenda byamaze gutegurwa mu turere dutandukanye mu gihugu.
Muri ibyo byanya harimo n’icyo mu Karere ka Rusizi kuri ubu kimaze kugeramo inganda eshatu kandi cyitezweho guhindura iterambere ry’Akarere; giherereye mu Murenge wa Mururu ku buso bwa hegitari 45 aho biteganyijwe ko hazubakwa inganda eshanu ziganjemo izitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
Imirimo yo gutunganya iki cyanya cy’inganda imaze gutwara asaga miliyari 1 Frw.
Kuri ubu mu Karere ka Rusizi hari inganda eshanu zitunganya umuceri, uruganda rutunganya sima, Cimerwa na 25 zitunganya ikawa kandi zagejejweho ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi n’umuriro.
Amasoko Mpuzamahanga yubatswe mu koroshya ishoramari
Kimwe mu bintu bikomeye muri aka Karere ka Rusizi ni uko ubukungu bwako bushingiye ku bucuruzi, uburobyi, ubuhinzi n’ubworozi. Hubatswe amasoko akomeye yifashishwa mu bucuruzi arimo ayubakiwe abaturage mu bice bitandukanye kugira ngo baroherwe no kugeza umusaruro wabo ku masoko ariko kandi hanubatswe amasoko abiri y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Nk’isoko mpuzamipaka rya Bugarama na Rusizi yatwaye asaga miliyari 3,2 Frw mu kuyubaka yitezweho guhindura byinshi muri aka Karere ndetse no mu bihugu bihana imbibi ;isoko rya Gikundamvura umurenge uhana urubibi n’igihugu gituranyi cy’Uburundi hakaba n’isoko rikomeye ryubatswe mu murenge wa Butare mu kagari ka Rwambogo ryakuye mu buryo bugaragara abaturage mu bukene ku bwo kuhakorera imirimo y’ubucuruzi itaharangwaga bitewe nuko ubucuruzi bwakorwaga mu kajagari.
Abanyarwanda, Abanye-Congo n’Abarundi barema isoko rya Bugarama bemeza ko bizabarinda ibihombo baterwaga no gucururiza ku gasozi.
Kamembe Airport iri ku rundi rwego
Bimwe mu bikorwa bikomeye byakozwe mu Karere ka Rusizi bivuye mu misoro y’abaturage, harimo n’imirimo yo kuvugurura ikibuga cy’indege cya Kamembe ubusanzwe gikunze gukoreshwa n’abacuruzi cyane.
Ibikorwa byo kuvugurura iki kibuga byarangiye umwaka ushize wa 2021 aho kuri ubu iki kibuga gikoreshwa mu bakora ubucuruzi, barangura ibintu byinshi.
Ubusanzwe iki kibuga gikoreshwa n’abaturutse muri RDC berekeza i Kigali batwaye ibicuruzwa, abava i Kigali berekeza Rusizi cyangwa RDC.Mbere wasanga iki kibuga gifite ibyo kibura nk’amatara agezweho akoreshwa ku kibuga cy’indege ;akaba yarazanywe bituma Rwandair ikora amanywa n’ijoro dore ko mbere byakomaga mu nkokora abakora ingendo za n’ijoro.
Hotels zigezweho zitaharangwaga
Rusizi nk’Akarere gafite igice kinini cy’amazi y’ikiyaga cya Kivu, kari mu tubereye ubukerarugendo bwo hanze ya Pariki.
Hatangiye kubakwa amahoteli atandukanye ndetse kuri ubu Leta yubatse hotel y’inyenyeri enye ibereye kwakira abagana aka Karere ya Kivu Marina Bay, yagiyeho asaga miliyari zirindwi.
Iyo hoteri iri mu zigezweho Yaba I Rusizi nabayigana baturutse imihanda yose bavuga ko ifasha cyane dore ko abanyekongo bayobotse banakura ingofero bitewe na serivise nziza iharangwa hanagemdewe nuko icungwa n’ikigo gikomeye mu by’amahoteri cya Mantis.
Ubwikorezi bwo mu mazi; imihanda igezweho; udukiriro.
Mu bikorwa bikomeye by’iterambere biri muri Aka Karere nta warenza ingohe ubwato bugezweho Perezida wa Repubulika yahaye abaturage kandi ngo bwifashishwe mu bucuruzi no mu bwikorezi bwo mu mazi.
Uretse ubwikorezi bwo mu mazi ariko n’ubwo ku butaka bwitaweho muri iyi myaka 29 ishize akarere gahabwa ingengo y’imari iturutse mu misoro; hubatswe imihanda ya kaburimbo n’iy’igitaka byatwaye asaga miliyari 14,8 Frw.
Hubatswe kandi udukiriro twafashije abaturage cyane kubona uko bahanga imirimo no kwishakamo ibisubizo harimo agakiriro kubatswe ahitwa ku Ruganda, Bugarama n’utundi dutandukanye.
Hubatswe uruganda rutunganya umuriro w’amashanyarazi ariko avuye kuri Nyiramugengeri, sitasiyo z’amashyanyarazi, imiyoboro y’amazi n’ibindi byahinduye ubuzima bwa benshi.
Ku birebana n’uburezi muri Aka Karere harimo ibyumba by’amashuri 8149 birimo amashuri abanza, ay’incuke n’ayisumbuye hakiyongeraho amashuri 13 ya TVET.
Hubatswe kandi ibigo Nderabuzima bigera kuri 19 ku buryo buri murenge muri 18 igize Akarere harimo ikigo Nderabuzima ndetse hanubatswe Poste de Santé 55 ibintu byoroheje serivisi z’ubuvuzi.
Rusizi mu Ngamba Nshya
Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasuraga akarere ka Rusizi abari baraho barishimye bumvise ko Perezida abashimye Nyuma bakubiswe n’inkuba bumvise ko ahubwo kubagaya ari abambere mu mwanda iicyo gihe yagize ati:
“Rusizi Muri aba mbere……….yitsa gato umukuru w’igihugu ati:”mu mwanda”
Ni imvugo yatumye benshi bacika uru rurondogoro hafatwa ingamba zitajegajega zatumye ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bufata ingamba zatumye kagera kuri byinshi.
Icyo gihe umujyi mukuri wa Rusizi ariwo Kamembe warangwaga n’utuzu tudafatika ;dusa nabi tutajyanye n’icyerekezo gusa Nyuma yuko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kamembe kigiye ahagaragara ;hubatswe inzu zigezweho zatumye isura y’umujyi ifatika ikagaragarira buri wese ugenda Kamembe.
Numa y’urwo rugendo ;Umukuru w’igihugu yaje gukora urundi rugendo Muri aka karere ashima by’imazeyo ibyari bimaze kugerwaho ;asanga Rusizi itandukanye niyo yabonye icyo gihe.
Yasabye aba nyarusizi gushyira hamwe n’ubuyobozi bagakorana mu rwego rwo kwiteza imbere.