Amakuru

Rutsiro:Uruhuri rw’ibibazo bitumye Njyanama y’aka Karere iseswa

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rigiye hanze kuri uyu mugoroba risheshe inama njyanama y’akarere ka Rutsiro, aka karere gahita gahabwa umuyobozi mushya.

Mulindwa Prosper, uhawe kuyobora akarere ka Rutsiro yigeze kuyobora akarere ka Rulindo ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Inama njyanama y’aka karere isheshwe itaramara imyaka ibiri itowe mu gihe hamwe mu barebera hafi iby’aka karere bavuga ko umwuka mubi umaze igihe uvugwa muri komite nyobozi utari gutuma barambaho.

Iri tangazo mbere y’uko risohoka hari hamaze iminsi mike abakozi bo mu biro bya Minisitiri w’intebe basuye aka karere maze aba bayobozi bitana ba mwana.

Muri aka karere umwuka mubi no kutavuga rumwe watangiye kuvugwa nyuma y’uko iyi nama njyanama itowe, abenshi bagakomeza kwibaza uko aba batowe bajyiye bazanwa, aho hanaketswe ruswa abandi bakazanwa n’abakomeye bahagera gukora bikanga.

Bijya gutangira uwatorewe kuyobora aka karere yaje gushingirwa igiti n’uwahoze ayobora minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu.

Umwuka mubi muri komite nyobozi utangira ubwo, buri umwe akajya akora uko yishakiye, guhuza ku myanzuro no gukorera abaturage nk’uko babitorewe.

Mu buyobozi bw’aka Karere habayemo ko Bamwe bu bayobozi cyane cyane mu nzego z’umutekano bifatira ibirombe bacukuramo imicanga ibyatumye ubwumvikane hagati y’abayobozi buba agaterezamba.

Njyanama y’aka Karere yananiwe gucyemura Uruhuri rw’ibibazo byagaragaye muri aka karere ku buryo Inzego nyinshi zitandukanye zasuye aka karere ariko biranga biba iby’ubusa ;ibyatumye komite nyobozi iseswa hagashyirwaho Komite nshya iyobowr na Murindwa Prosper.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button