IGP Namuhoranye yasabye urubyiruko kurangwa no guharanira umutekano n’iterambere
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, yibukije urubyiruko rw’abakorerabushake ko bagomba guhora bazirikana ko umusanzu wabo ari ngombwa mu guharanira umutekano n’iterambere by’igihugu.
Ni ubutumwa yabagejejeho ubwo yaganirizaga abagera kuri 532 bo muri komite z’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha kuva ku rwego rw’Igihugu kugera k’urwego rw’Umurenge, bari bateraniye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kamena.
Uru rubyiruko rwaturutse mu gihugu hose aho imirenge yose uko ari 416 yari ihagarariwe, hiyongereyeho n’abaturutse muri za Kaminuza zikorera mu Rwanda.
IGP Namuhoranye ubwo yabaganirizaga, yabibukije ko bakwiye gukomeza kumva no gusobanukirwa ko umutekano w’Igihugu cyacu utareba inzego z’umutekano ziwushinzwe gusa ko ahubwo nabo bakwiye gukomeza gushyiraho akabo.
Yagize ati: “Umutekano ntabwo upfa kwizana uraharanirwa kandi ntureba abo mu nzego z’umutekano gusa, ahubwo ureba buri wese. Ni yo mpamvu mugomba kuzirikana ko uruhare rwanyu rukenewe igihe cyose kugira ngo urusheho kubumbatirwa.”
Yakomeje abibutsa ko bagomba kuwugiramo uruhare rugaragara bakomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha, bikagaragarira mu bikorwa bakora ku bushake kandi ko biri mu bizabafasha kubona amahirwe y’ejo hazaza.
IGP Namuhoranye yakomeje ababwira ko kandi ibikorwa byiza bakora ari nabyo bizatuma n’abandi bifuza kwinjira mu muryango wabo kugira ngo bafatanye mu guteza igihugu imbere, kandi ko ibyo bakora n’umusaruro bitanga igihugu kibizirikana.
Yagize ati: “Ni ishema kuba bamwe mu bagize urubyiruko rw’abakorerabushake, basenyera umugozi umwe kandi bagaharanira ko izina ryanyu ryakwirakwira hose, biturutse ku bikorwa byiza bibaranga n’umusaruro mwiza mutanga uturutse muri ibyo bikorwa by’indashyikirwa.”
Yabashishikarije guhora barangwa n’ubufatanye no guhana amakuru n’inzego zitandukanye za Leta mu rwego rwo gukumira ibyaha haba aho batuye ndetse n’ahandi hose kugira ngo umuryango nyarwanda urusheho gutekana.
Yabashimiye ubushake n’ubwitange bwabo mu gufatanya na Polisi bikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha, abasaba gukomeza uwo muhate wo gukunda igihugu bahangana n’abakivuga nabi batacyifuriza ibyiza.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, ni itsinda ry’urubyiruko ryashinzwe mu mwaka wa 2013, rukaba rukora ibikorwa by’ubukorerabushake birimo gukumira no kurwanya ibyaha mu bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage birimo kubakira no gusanira amazu abatishoboye, kububakira uturima tw’igikoni, gukora imihanda no gutera ibiti.