Amakuru

Musanze:Abapolisi basoje amahugurwa ajyanye no gukora iperereza

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena, Abapolisi  basoje icyiciro cya mbere cy’amahugurwa ku iperereza ry’ibanze  yaberaga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.

Ni amahugurwa y’amezi atandatu yitabiriwe n’abapolisi 123, yasojwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye.

Mu ijambo yabagejejeho ubwo yasozaga aya mahugurwa,  IGP Namuhoranye yagarutse ku itegeko rishya rigenga Polisi y’u Rwanda riyiha ububasha bwo kugenza ibyaha.

Yabagaragarije ko Polisi izakomeza kubashakira ibigikenewe kugira ngo bazakore inshingano zabo neza kandi ko hazakurikiraho andi masomo ajyanye no kugenza ibyaha.

Yagize ati: “Itegeko n° 026/2023 ryo ku wa 17/05/2023 rigenga Polisi y’u Rwanda riyiha ububasha bwo kugenza ibyaha byerekeye impanuka zo mu muhanda, mu nzira za gariyamoshi mu nzira zo mu mazi nyabagendwa n’uburyo bwo kubigendamo, hakorwa dosiye zigashyikirizwa Ubushinjacyaha.”

Yakomeje agira ati: “Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yatangiye kandi izakomeza guhugura abashinzwe iperereza kugira ngo bazibe icyuho cyagiye kigaragara mu ikorwa ry’iperereza ry’ibanze, ku byaha bizajya bikurikiranwa n’abapolisi nk’uko biteganyijwe muri iri tegeko rishya.”

Yasabye abasoje amahugurwa kuzarangwa n’ubunyangamugayo, disipuline, ubwitange no kugaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo ka buri munsi.

Aya mahugurwa yatangiye mu Kwezi k’Ukuboza 2022, ni aya mbere abaye kuva hashyirwaho itegeko rishya rigenga Polisi y’u Rwanda rigamije kugena amahame ngenderwaho, ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button