Amakuru

Nyakinama: Hagiye gutangwa Impamyabumenye ku bofisiye bakuru 48 baharangije

Mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze, hagiye gutangwa impamyabumenyi ku barangije mu cyiciro cya 11 cy’amasomo ahabwa abofisiye bakuru (Senior Command and Staff Course).

Abarangije aya masomo amara umwaka umwe, bose hamwe ni 48 barimo 29 bo mu Ngabo z’U Rwanda na babiri bo muri Polisi y’U Rwanda.

Abandi 17 ni abasirikare baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika aribyo Botswana, Ethiopia, Senegal, Kenya, Malawi, Nigeria, Sudan y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.

Abasirikare barangije aya masomo bafite amapeti ya Major na Lieutenant Colonel, mugihe abapolisi bafite ipeti rya Superintendent of Police.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button