Abasenateri batangiye gusura abaturage mu turere
Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere batangiye igikorwa cyo kumenya uko inzego z’Imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage zikemura ibibazo byabo, aho bateganya gusura Uturere tubiri muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali.
Mu bizarebwaho harimo impamvu ibibazo by’abaturage bikomeza kwiyongera cyane cyane bikagaragara iyo abayobozi bakuru basuye abaturage, ndetse bimwe bigahita bikemuka nk’uko Senateri Dushimimana Lambert Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere abivuga.
Muri iki gikorwa kandi abagize iyi Komisiyo bazabonana n’abagize inama njyanama ku rwego rw’ umurenge no ku karere ariko banahura n’abaturage kugira ngo bumve uko umuturage akemurirwa ibibazo.
ku isuzuma yakoze ku bikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2021-2022 na gahunda y’ibikorwa byarwo by’umwaka wa 2022-2023, igaragaza ko hari ibibazo bigikomeje kubangamira iterambere n’imibereho y’abaturage bikigaragara hirya no hino mu gihugu.