Amakuru

Rusizi:Bakora amaterasi babonye Imibiri yabazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

  • Utamuriza Vestine uhagariye IBUKA mu Karere ka Rusizi, avuga ko iyi mibiri yagaragaye muri iyi sambu kuva tariki 23 Werurwe 2023, ubwo abaturage barimo baca amaterasi y’indinganire.

Ati “Kumenya aya makuru byaturutse ku baturage bahingaga baza kubona imibiri batanga amakuru ku buyobozi, hanyuma dufata icyemezo ko hakomeza gucukurwa bakareba niba nta yindi mibiri irimo”.

Utamuriza avuga ko buri munsi hagenda hagaragara imibiri y’abantu bishwe, akavuga ko bigaragara ko abari bahungiye muri iyi Paruwasi biciwe muri ako gace.

Imibiri babasha kubona basanga nta mwambaro bafite uretse bimwe mu bimenyetso bigaragza uko bishwe, birimo kuba bari bababoshye ndetse ugasanga hari ababyeyi bagiye bicanwa n’abana.

Utamuriza avuga ko amakuru yakusanyijwe n’ubuyobozi ndetse n’abaturage bemeje ko iyi mbiri ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside, cyane ko bose bari barahungiye kuri Paruwasi ya Mibirizi, bakaza kuhicirwa abandi bakicwa bahunga.

Ati “Abatutsi bari bahungiye muri iyi Paruwasi mu gihe cya Jenoside, interahamwe n’Abahutu baraje barabica ubashije gusohokamo akicirwa hafi aho. Aandi makuru dufite ni uko habagaho umunsi wo kwica bakaza no kugira umunsi wo kubashyingura, aba rero urabona ko bishwe ari benshi kandi bakicirwa ahantu hamwe”.

Abatutsi biciwe kuri iyi Paruwasi ya Mibirizi ni abari baturutse mu cyahoze ari Komine, Kimbogo, Gishoma na Nyakabuye, n’igice cya Bugarama kuko aribo bari bahahungiye.

Uburyo basanga iyi mibiri imeze ngo biteye agahinda kuko bishwe urw’agashinyaguro kuko usanga hari umubyeyi wapfanye n’umwana mu mugongo, ndetse ugasanga hari n’ababoshye amaguru n’amaboko

Mediatrice Rwamukwaya Bana, umwe mu bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mibirizi akaza kurokoka, avuga ko tariki 18 Mata 1994 aribwo igitero simusiga cyaje mu ma saa cyenda, kiyobowe n’uwari umuyobozi wungirije wa Perefegitura witwaga Munyangabe Theodore, yinjiramo abwira Abatutsi ko aje kubaganiriza, acyinjira abahutu n’interahamwe bahise bamwinjira inyuma batangira gutemagura Abatutsi.

Ati “Icyo gihe bamwijiye inyuma wabonaga ko babivuganye ko nibamukingurira akinjra, nabo bahita biroha muri Paruwasi, icyo gihe rero barishe basiga imirambo aho mu mbuga ya Paruwasi no muri paruwasi imbere”.

Icyo gitero ngo cyagarutse tariki ya 20 Mata 2023 cyica abari babashije kwihisha, ndetse batangira no kugenda inyuma y’urugo rwa Paruwasi bica abagiye kwihisha hanze.

Rwamukwaya avuga ko ubwiyunge asanga abakoze Jenoside batabwubahiriza, mu gihe bagihisha amakuru y’abo bishe ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Birababaje kubona abantu bahawe imbabazi aho gutanga amakuru ku bwicanyi bakoze byibura ngo abacu bashyinugrwe mu cyubahiro bagaceceka, harabayeho igihe cyo kubaha umwanya wo kwirega no gusaba imbabazi, ariko ugasanga bagifite umutima winangiye. Bigaragaza ko rwose ubwiyunge bw’Abanyarwanda hari abatarabwumVa ngo babuhe n’agaciro”.

Paruwasi ya Mibirizi ivuga iki kuri aya makuru

Igisonga cya Musenyeri, Ignace Kabera, avuga ko mu gihe cya Jenoside yari ahari ariko ko batigeze bamenya amakuru y’uko iyi mibiri iri mu isambu ya Paruwasi.

Musenyeri Kabera avuga ko tariki ya 7 Mata 1994, aribwo Abatutsi batangiye guhungira kuri iyi Paruwasi ariko bigeze tariki ya 18 Mata haza igitero Kirimo abasirikare, abajandarume n’interahamwe batera kuri iyo Paruwasi batangira kwica Abatutsi.

Ati “Twari twagerageje kwirwanaho dukoresheje amabuye ariko icyo gihe baraje n’izo ntwaro zose bica abantu mu mbuga ya Paruwasi, abandi bicirwa mu macumbi y’Abapadiri, hashize umusni umwe tariki ya 20 Mata 2023, hagarutse igitero cyica abandi bari basigaye”.

Tariki ya 30 Mata nabwo ngo haje ikindi gitero gikomeye cyari kiyobowe n’umugabo witwa Yusufu Munyakazi, wari uturutse mu Bugarama n’intearahamwe ze, nacyo cyica Abatutsi benshi cyane, abasigaye icyo gihe Leta ya Habyarimana yabapakiye ama bisi ibajyana mu nkambi y’ahitwa Nyarushishi.

Musenyeri na we yaje kuva kuri Paruwasi tariki 12 Kamena 1994, arahunga aza kurokoka ariko akaba yarababajwe na mugenzi we Joseph Boneza, wari Padiri mukuru icyo gihe wishwe muri Jenoside.

Musenyeri Ignace Kabera avuga ko imibiri irimo kuboneka ari iy’Abatutsi bishwe icyo gihe, gusa habayeho ikintu kitari cyiza mu bakoze Jenoside, cyo kwinangira imiti banga gutanga amakuru y’aho bajugunye Abatutsi bishwe ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Muri aba ba Padiri babaga muri iyi Paruwasi ya Mibirizi, uwitwa Ntimugura Laurent yakoze Jenoside aza gufungwa imyaka 21, nyuma ararekurwa ubu aba mu rugo rw’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu.

Source:Kigalitoday

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button