Udushya

Umugore yaraje umugabo we hanze amuziza kutamutekera ibyo kurya

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umugabo wahuye n’isanganya rikomeye cyane ubwo yarazwaga hanze n’umukunzi we nyuma yuko umukunzi asanze atamutekeye ibyo kurya.

Nkuko ibinyamakuru byo mu gihugu cya Nigeria byabitangaje, ngo ubusanzwe uyu mugabo yari asanzwe yibera mu gihugu cy’Ubwongereza gusa yaje kwimukira mu gihugu cya Nigeria ndetse yari asigaye abana mu nzu imwe n’umukunzi we w’umuzungukazi ari nawe wamukoreye biriya bintu byo kumuraza hanze y’inzu.

Uyu mugabo yabwiye ibinyamakuru ko uriya mukunzi we yasanze aryamye maze ahita amubaza niba yatetse umugabo asubiza ko yabuze imbaraga zo guteka, undi ntiyabyihanganira kuko yahise arakara niko guhita abwira umugabo gusohoka mu nzu akajya kurara hanze mu mbeho wenyine.

Uyu mugabo yagize ati” Njyewe navuye mu kazi naniwe cyane ngeze mu rugo mbura imbaraga zo kuba nateka mpita njya kwiryamira, ubwo umukunzi wanjye yatahaga yasanze ntatetse ambaza ibiryo mubwira ko ntabyo niko guhita arakara anshohora mu nzu arafunga njya kurara hanze mu mbeho”.

Yakomeje agira ati” Naraye hanze ku ntebe imbeho iri kunyica mbese ntabwo byari binyoroheye rwose,kuko uriya mugore yansohoye mu nzu n’ibyanjye byose“.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button