AmakuruUbukungu

U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga y’ibigo bitsura ubuziranenge birenga 170

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gitsura Ubuziranenge, (RSB), Murenzi Raymond, yemeje ko Inama Mpuzamahanga y’ibigo bitsura ubuziranenge, ISO, igiye guteranira ku Mugabane wa Afurika ku nshuro ya kabiri izateranira mu Rwanda.

Iyi nama ya ISO, biteganyijwe ko izabera mu Rwanda kuva tariki 6 kugera ku itariki 10 Ukwakira 2025 aho izitabirwa n’ibihugu birenga 170 by’ibinyamuryango by’Umuryango Mpuzamahanga y’ibigo bitsura ubuziranenge ku Isi.

Nk’uko byemejwe n’Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond, mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko abazayitabira bazarebera hamwe uruhare rw’ubuziranenge mu guteza imbere inganda no guhuriza hamwe uburyo bikoreshwa mu ikoranabuhanga rigezweho.

Yagize ati “U Rwanda rwiteguye kwakira inama mpuzamahanga izahuriza hamwe ibigo byo ku Isi bitsura ubuziranenge hirya no hino. Dufite ibigo birenga 170 bizaba biri mu Rwanda bihuriye mu Muryango Mpuzamahanga w’ibigo bitsura ubuziranenge uzwi nka ISO.”

Yakomeje agira ati “Iyo nama iganira ku ruhare rw’ubuziranenge mu gutuma inganda zitera imbere n’ibibazo biri ku Isi hirya no hino bikabonerwa ibisubizo biciye mu mabwiriza y’ubuziranenge kuko amabwiriza y’ubuziranenge ni ingenzi cyane mu gufasha ikoranabuhanga rigezweho rigera ku masoko.”

“Yaba tekinoloji nshyashya yakorewe mu Rwanda ikamera nk’iyakorewe muri Amerika cyangwa se muri Aziya. Ibyo byose tubiganiraho mu mabwiriza y’ubuziranenge kuko agira aho ahurira cyane n’ubwenge uyu munsi bugezweho bukoreshwa. Niko amabwiriza y’ubuziranenge nayo aherekeza urwo rugendo rwo guteza imbere ikoranabuhanga ku Isi.”

Murenzi kandi yavuze ko u Rwanda rutasigaye inyuma mu ikoranabuhanga rigezweho kandi ko mu bimaze gukorwa hari icyizere ko rizakomeza gutanga umusaruro uko ingamba zigenda zinozwa.

Ati “Duhereye aho tekinoloji yatangiye gukorera ni nshyashya, aho tugeze ubu ni heza kuko ubu twamaze no gushyiraho komite tekinike zibishinzwe. Twita cyane aho u Rwanda rushaka kuganisha ikoranabuhanga mu dushya, mu rwego rwo kugira ngo ibicuruzwa by’u Rwanda bidasigara inyuma.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gitsura Ubuziranenge, Murenzi Raymond, avuga kandi ko u Rwanda rwiteguye kuzasangiza abazitabira iyi nama ibitekerezo kugira ngo narwo rutange umusanzu warwo aho kugendera ku bitekerezo by’abandi.

Ati “Komite tekinike zirimo gukora cyane kugira ngo natwe tuzagaragaze ibitekerezo byacu ntituzakomeze kumva ibitekerezo byaganiriwe ahandi, ahubwo muri ayo mabwiriza y’ubuziranenge natwe tuyagiremo uruhare. Dukoresha impuguke dufite ziri muri za kaminuza zitandukanye tukabihuza n’udushya tugaragara mu gihugu cyacu.”

Buri mwaka, iyi nama ihuza abayobozi n’abakozi bo muri za Guverinoma n’abayobozi b’ibigo by’ubuziranenge ku rwego rw’Isi. Yitabirwa kandi n’impuguke zifasha mu gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge, abafasha mu gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza, abahagarariye amashami n’ibigo mpuzamahanga bifasha mu iterambere ry’ubucuruzi, inganda n’ibindi.

Muri iyi nama higirwamo ibijyanye no kurengera ubuzima, kubungabunga ibidukikije, iterambere ry’ubucuruzi n’inganda, ikoranabuhanga rigezweho, ndetse n’uko ubuziranenge bufasha mu kurisakaza mu bantu, n’ibindi.

Inama iheruka yabaye kuva ku wa 9 kugeza ku wa 13 Nzeri 2024, ibera mu mujyi wa Cartagena de Indias muri Colombia, yitabirwa n’abantu barenga 700 baturutse mu bihugu 170, iy’uyu mwaka izaba ku wa 6 kugeza ku wa 10 Ukwakira 2025, aho u Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya kabiri muri Afurika cyakiriye iyo nama nyuma ya Afurika y’Epfo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button