Nyamasheke:Bahangayikishijwe n’amashuri ashaje yashyira ubuzima bw’abanyeshuri mu kaga
Abarerera n’abigisha mu kigo cy’amashuri cya Gitongo giherereye mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke batewe impungenge n’ibyumba by’amashuri bishaje bishobora no kugwira abana dore ko bishaje cyane aho amabati yashaje hagaragaramo inyenge.
Umuyobozi w’ishuri n’umwe mu babyeyi baharerera babwiye Kivupost ko biteye impunge kumva abana biga mu mashuri ameze gutya:
Ati:”Birababaje kubona abana biga mu mashuri ameze gutya yashyira ubuzima bw’abana mu kaga,akarere ka Nyamasheke gakwiye kugira ibyo gakora kuri aya mashuri.”
Umubyeyi urerera muri iki kigo asaba ko bagakwiye kubakirwa aya mashuri kugirango abana babone aho bigira hasukuye hirindwa ibyago bishobora kugiwira abana.
Ati:”Turasaba ko aya mashuri yakubakwa cyangwa akavugururwa,abana bacu bigira habi ibibagriraho ingaruka ku mitsindire.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Mukankusi Athanasie avuga ko ishuri rya Gitongo ritari muyihutirwa ;agakomeza avuga ko mu ngengo y’imari itaha yarebwaho.
Ati:”Ishuri rya Gitongo ntiriri mu byihutirwa gusa mu ngengo y’imari itaha ikibazo cyiri shuri kizitabwaho.”
Uyu mwaka hubatswe ibyumba by’amashuri byose hamwe 31 n’ubwiherero 36 .