Amakuru

Kirehe:Bakurikiranyweho kwandikira uwarokotse Jenoside ibaruwa isesereza

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira Thierry yatangaje ko hari abaturage babiri bari gukurikiranwaho kwandikira ibaruwa uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Karere ka Kirehe irimo amagambo amutoneka.

Ni nkuru yamenyekanye ku rubuga rwa X binyuze ku witwa Gen. Bitero wanditse agira ati: “Iyi ni baruwa yandikiwe uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wasigaye ari wenyine, yicirwa abana barindwi n’umugabo. Abo bamwiciye bakomeje kujya bamugendaho kugeza n’ubu.”

Yanditse ko byabereye mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Mushikiri, Akagari ka Bisagara, Umudugudu w’Umutuzo.

Iyi baruwa yanditswe n’uwitwa Harerimana muri make yabwiraga Makurata warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko azihorera kandi ko kuba ari Umututsi bidakuyeho ko atazapfa.

 

 

Uwitwa ‘Her Majesty Blanche’ yahise agira icyo avuga kuri iyi baruwa, ati “Icyakoza noneho ubanza ubu bugome burenze uko butekerezwa.”

 

 

Gen. Bitero yamusubije agira ati “Makurata muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 yiciwe umugabo n’abana barindwi , uwamwiciye yarafunzwe aza gufungurwa akajya akomeza kumutera ibikomere no kubwira amagambo akakaye inzego zabimenya zikamufunga yavamo bigakomeza gutyo kugeza ubu aho abana be banditse iyi baruwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno we yagize icyo avuga agira ati “Iyi case turimo tuyikurikirana dufatanyije n’inzego z’Ubugenzacyaha kandi umutekano w’uyu mubyeyi urarinzwe kugira ngo ntihagire umugirira nabi.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira Thierry, na we yunze mujye ati “Iyi case iri gukurikiranwa, hari abantu 2 bafashwe bakekwa, Iperereza rirakomeje.”

Mu Rwanda cyane mu Ntara y’Iburasirazuba muri uyu mwaka hakomeje kumvikana inkuru z’ubwicanyi n’amagambo atari meza byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bamwe mu babikora bakaba ari abagize uruhare muri Jenoside barangije ibihano cyangwa abo mu miryango yabo.

 

 

Mu itangazo ryo ku wa 14 Ukuboza 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe ukekwaho kwicira mu karere ka Rwamagana Sibomana Emmanuel warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu ijoro ryo ku wa 13 Ukuboza 2024.

Tariki 14 Ugushyingo 2024, uwitwa Nziza yishe urw’agashinyaguro umukecuru w’imyaka 66 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, witwa Nduwamungu Pauline, wari utuye mu Mudugudu wa Akabungo, Akagari ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma

Perezida Paul Kagame aherutse gutangaza ko uru rugomo rugomba guhagarara, hifashishijwe ubutabera, kandi ko nibutaruhagarika, hazifashishwa izindi mbaraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button